Amakuru

Abanyarwanda bahungiye muri Congo barashishikarizwa gutaha

Inama ihuje Minisiteri Y’Ibiza no gucyura impunzi mu Rwanda (MIDIMAR); Minisiteri ishinzwe impunzi muri Congo Brazaville n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ibera i Kigali kuwa 03 Mata 2017. Izo  nzego zose,zirashishikariza impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo Brazzaville gutahuka, kandi zikazeza kwakirwa neza mu gihe zafata icyemezo cyo gutaha.

Iyo nama iteraniye muri Marriot Hotel Kigali, irarebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe mu nama iherutse kubera muri Congo Braville muri Nzeli 2016 igamije guca ubuhunzi bitarenze umwaka wa 2017 ku mpunzi z’abanyarwanda zahunze mbere y’umwaka w’1998.

Minisitiri w’Ibiza no gucyura impunzi Mukantabana Séraphine arasanga  buri munyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuba mu gihugu cye, kandi na Leta y’u Rwanda  yifuza ko abari mu buhungiro bagaruka mu Rwanda, kuko izi neza ko abaturage ari umutungo n’imbaraga zikomeye. Ni yo mpamvu isaba buri munyarwanda wese aho yahungiye hose gutahuka, agafatanya n’abandi muri gahunda za Leta.

Amakuru atavuga neza u Rwanda niyo nyirabayazana.

Impungenge zigaragazwa na bamwe mu bitabiriye inama, ni uko abenshi mu mpunzi z’abanyarwanda bakwinangira ahanini babitewe n’ibihuha bivuga nabi u Rwanda bigenda bikwirakwiza hirya no hino.

Minisitiri Mukantabana azibamara avuga ko hari uburyo bwinshi bukoreshwa ngo mu kurandura burundu ibyo bihuha, burimo na filimi.

Minisitiri Mukantabana Seraphine. Ushinzwe ibi no Gucyura Impunzi

Aragira ati: “Hari filimi mbarankuru zigomba gushyirwa ahagaragara zerekana ishusho nyayo y’igihugu, ikubiyemo bimwe mu bibazo impunzi zibaza n’ibisubizo Leta ibifitiye, kugira ngo kandi tumare impungenge impunzi twashyizeho gahunda yo kuziganiriza mu buryo bwose bushobotse  tubinyujije  mu banyamadini; mu bikorera; mu rubyiruko; n’ubundi buryo butandukanye, kugira ngo hatazagira uvuga ngo sinamenye. ”

Minisitiri ushinzwe impunzi muri Congo Brazaville, Madame Antoinette Dinga Nzondo we aratangaza ko nta kwinangira guhari ku mpunzi z’abanyarwanda, kuko bagomba guhita mo mu bintu bitatu: gutaha, gusaba ibyangombwa bibemerera kuguma mu buhungiro cyangwa kujya gutuzwa mu bindi buhugu, kandi abona ko umubare munini ari uw’abifuza gutaha mu Rwanda.

Mu rwego rwo gufasha impunzi z’abanyarwanda zizatahuka hongerewe amafaranga azajya abafasha kuba bagira ibikorwa by’ibanze bahera ho bibafasha kwiteza imbere, kuko abantu bakuru bazajya bahabwa amadolari y’Amerika 250 (ni ukuvuga asaga 212.500 y’amafaranga y’u Rwanda) avuye ku madolari 100 (ni ukuvuga asaga  85.000 y’amafaranga y’u Rwanda), mu gihe  abana bazajya bahabwa  amadolari 150 (n’ukuvuga asaga 127.500 mu mafaranga y’u Rwanda) mu gihe mbere bahabwaga Amadolari 50 ni ukuvuga asaga 42.500 mu mafaranga y’u Rwanda)

Yaba MIDIMAR, yaba UNHCR yewe na Minisiteri ishinzwe ibibazo by’impunzi muri Congo Brazaville, ntawe ugaragaza umubare nyakuri w’abifuza gutaha cyangwa kuguma mu buhungiro, gusa bose icyo bahurizaho ni uko abifuza gutaha ari bo benshi. Bemeza kandi ko nyuma y’iyi nama, bazagaragaza imibare yizewe neza.

Inama ya nyuma yo kwitegura kwakira impunzi z’abanyarwanda ziri mu gihugu cya Congo Brazaville izaba muri Nzeli 2017 mu Umujyi wa Brazaville, mbere y’uko itariki yo kurangiza ubuhunzi ya 31 Ukuboza 2017 igera.

Impunzi  zizatahuka biteganyijwe ko zizatuzwa mu nkambi ya Kijote na Nyarushishi.

Abarebwa n’irangizwa ry’ubuhunzi ni abanyarwanda bahunze hagati y’umwaka w’1959 n’1998. Abo bose babarirwa mu 10.000, bakabarizwa mu miryango 4.000.

Emmanuel Murwanashyaka

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top