Amakuru

Busoro: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko

Mu Murenge wa Busoro, Akarere ka Nyanza,  habereye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko.Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage benshi bo mu Kagari ka Munyinya n’abaturanyi babo n’abayobozi batandukanye bo mu Murenge wa Busoro,abo ku Karere no ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose

Abitabiriye uyu muhango bagejejweho ibiganiro bitandukanye harimo icyo kurwanya no gukumira icuruzwa ry’abantu,abaturage basobanurirwa amayeri abacuruza abantu bakoresha kugira ngo babatware n’ingaruka bahura nazo iyo bageze mu bihugu byo hanze.

Mureshyankwano Marie Rose,Guverineri w’Intara y’Amajyepfo wabagezagaho ibi biganiro , yabasabye kurwanya iterabwoba cyane cyane urubyiruko kuko ari rwo rugaragaramo ibi bikorwa.

Agira ati, “ndabasaba gukumira icuruzwa n’ikoresha ry’ibiyobyabwenge no kurwanya ruswa n’akarengane kuko bimunga ubukungu bw’Igihugu kandi akenshi abatanga ruswa baba bagura uburenganzira bwabo.

Guverineri yasabye a kujya batanga amakuru ku gihe mu rwego rwo guca akarengane,asaba abakora n’abakorerwa ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa bakanabatera inda zitateganyijwe ikibabaje kurushaho kikaba aruko hari ababihakana.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top