AMAHANGA

Ishusho ya Bikiramariya yagaragaye muri Kiliziya ivirirana amaraso

Kuri Paruwasi ya Ushusia iherereye mu mu mujyi wa Los Naranjos muri Argentina hagaragaye ibintu bamwe bafashe nk’ibitangaza abandi babiburira ubusobanuro, ubwo babonaga Ishusho ya Bikiramariya ivirirana amaraso mu isura mu gihe bari mu gitambo cya Misa.

Ishusho ya Bikiramriya arira ivirirana amaraso

Ibi byatangajwe n’abakirisitu basengera muri Paruwasi ya Ushusia iherereye mu mujyi wa Los Naranjos muri Argentina aho bose bemeza ko biboneye imbona nkubone ishusho ya Bikira Mariya ivirirana amaraso mu maso.

Ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru, kivuga ko abayobozi b’iyi Paruwasi bagiye kwirebera iby’aya makuru ngo bemeze koko niba ari ari ukuri bityo hakemezwa neza icyo gitangaza biboneye amaso ku maso.

Padiri Ricardo Quiroga wari wayoboye igitambo cya Misa, yavuze ko ubwo yasobanuraga ivanjiri yabonye abakirisitu bashungereye ishusho ya Bikiramariya kandi basa nk’abatangaye maze na we aza kujya kureba asanga koko irimo kuvirirana amaraso mu maso ashokera ku myambaro yayo.

Paruwasi ya Ushusia ahabonekeye igitangaza

Agira ati, “Ni byo koko ibyo abakirisitu bavuga ni byo kuko nanjye niboneye ishusho ya Bikiramariya dufite muri Paruwasi yacu irimo kuvirirana amaraso mu maso.”

Padiri Ricardo yongeyeho ati: “Njye mbona iki ari ikimenyetso gikomeye kigomba kugira icyo kitubwira. Iyi shusho ya Bikiramariya iratuburira kugirango duhinduke, dukosore aho dukosa, duhindure imibereho muri ubu buzima tubayemo bw’igihe gito.”

Umwe mu bagabo  utatangajwe amazina ye agira ati,   “Ni ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaho. Njye ndabona biteye ubwoba. Ntekereza ko ari ibimenyetso by’uko Isi iri hafi kurangira.”

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top