Amakuru

Ruhango : VTC Ruhango yitwaye neza kurusha abandi mu imurikabikorwa

Uwahize abandi mu kugaragaza udushya imuri iri murikabikorwa, ni shuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Ruhango (VTC Ruhango).

Iri shuri ry’imyuga rya Ruhango ryigaragaje mu guhindura ibikoresho bishaje bikavamo ibishobora gukoreshwa. Mu bikoresho bakora harimo amateleviziyo ahendutse bakora muri mudasobwa zishaje, ibikoresho bifata amashusho y’ibibera mu nyubako n’ahateranira abantu benshi (Camera de surveillance) …

VTC Ruhango yagaragaje ubushakashatsi mu gukora imodoka

Iri shuri kandi ryatangiye ubushakashatsi bwo gukora imodoka mu biti n’ibyuma bishaje.  Ubuyobozi bnw’iri shuri, buvuga ko kuri ubu, ubu bushakashatsi bugeze ku rwego rwo kugaragaza ko gukora imodoka bishoboka, ngo hakaba hari ikizere ko iyi modoka izaba yuzuye mu mezi abiri, mu myaka ibiri hakazaba harakozwe imodoka nshya ikozwe mu byuma bishya.

Bimenyimana Alphose ni Umuyobozi w’Ishuri rya VTC Ruhango. Avuga ko iri shuri ryigisha imyuga, rikaba rinafite umuhigo wo guhanga udushya no kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga rifitiye akamaro Akarere ka Ruhango, urubyiruko n’abakozi bo mu Turere twose tw’u Rwanda.

Ati “Tumaze kubona ko televiziyo zihenze, twaricaye turatekereza tuza kugera ku ikoranabuhanga ryo gukora amateleviziyo twise Made in Rwanda From Ruhango District. Ni televiziyo igura ibihumbi 40 kandi ifite ishusho ryiza nk’irya yayindi ihenze.”

Akomeza agira ati “Umuturage wese ashobora kuyigura, bityo mu gikorwa cya Tunga TV Munyarwanda tukaba tugizemo uruhare”.

“Dufasha abanyeshuri biga iwacu bakabona ibyo bazahangamo imirimo, n’abaturage bakaboina serivise bakeneye”.

Ku gitekerezo cyo gukora imodoka, uyu muyobozi avuga ko cyavuye ku kuba bazi neza ko bidasaba kuba umuntu abasha kwikorera buri gikoresho cyose mu biyigize. Bityo ngo n’ubwo byatangiye ari nk’inzozi ngo batangiye kubigeraho.

Ati “Umuhigo dufite ni uko mu gihe kitarenze imyaka ibiri tuzaba tumaze gukora imodoka yakorewe mu Rwanda mu karere ka Ruhango nshyashya ya ‘zéro kilomètre’, kandi twamaze kubona ko gushaka ari ugushobora; tuzabigeraho”.

Bimenyimana avuga ko ibanga ryo kubigeraho nta rindi. Ati “Ntabwo uwakoze moteri y’imodoka ari we wakoze amapine, ntabwo ari we wakoze ‘volant’, si we wakoze ikizu, si we wakoze n’ibindi bitandukanye. Muri ziriya nganda na bo batumiza buri kantu kose, ibintu byinshi cyane mu nganda zitandukanye bakabyegeranya, bagahuza akantu n’akandi kugeza imodoka ibonetse. Ubwo nibwo buryo natwe niba twabashije gukora ishaje, nitumara kuyinoza neza tubona twishimiye igikorwa cyacu tuzashaka aho dukura amafaranga, tuyashake kugeza abonetse dutumize buri kantu kose mu gihugu gakorerwamo, nitugera mu Ruhango twicare dufate iburo, twegeranye akantu ku kandi dukore imodoka nshyashya, dusabe uburenganzira bwo kuyiha pulake. Izo nizo nzozi zacu kandi byanga bikunda tuzazigeraho”.

Abafatanyabikorwa barahembwe 

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Ruhango (Division Manager), Kampire Flora,  agaragaza ko Akarere ka Ruhango gashima cyane ubufatanye bw’abafatanyabikorwa bose mu migendekere myiza y’iri murikabikorwa  no mu bikorwa byabo  byose bigamije kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage b’Akarere ka Ruhango, asaba ko ubwo bufatanye bwakomeza gutera imbere.

Agira ati, “ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango busaba aba bafatanyabikorwa gushyira imbaraga mu guhanga ibishya bigamije kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top