Afurika

Afurika y’Epfo : Hlomela Bucwa , umuyobozi ukomeye ku myaka 24

Hlomela Bucwa ni umukobwa ukiri muto ariko uri mu bayobozi bakomeye muri iki gihugu kuko afite  ku myaka 24  akaba  ari mu badepite bahagarariye abaturage mu inteko.

Uyu mukobwa  afite byinshi bitangaje byamuranze mu buzima bwe, kugeza ubwo abaye umudepite akiri umunyeshuri muri kaminuza.

Nubwo uyu mukobwa agaragara nk’aho ari muto mu myaka, avuga ko afite ubushobozi bwo kuba yahagarira abaturage kuko yifitiye icyizere ndetse n’abaturage bakaba barakimugiriye.

Ubwo yavugaga ijambo rye rya mbere ageze mu nteko tariki ya 21 Gashyantare, 2017, Bucwa  kubera ubuhanga budasanzwe bwari mu ijambo yavuze n’uburyo yarivuze yatangaje abantu nubwo kugeza uyu munsi akiga muri kaminuza akaba ari mu mwaka wa nyuma.

Hlomela Bucwa

Usanga Bucwa n’ubundi agaruka cyane ku bibazo by’urubyiruko ku ko yatorerwe kujya mu nteko yari asanzwe ahagarariye abandi banyeshuri bo muri Kaminuza yitwa Nelson Mandela Metropolitan University.

Bucwa avuga ko igitekerezo cyo kujya muri politiki cyatangiye kumuzamo akiga mu mashuri yisumbuye gusa ngo ntiyari afite igitekerezo cyo kuzaba depite kuko we  ikintu yumvaga kimuba ku mutima ari uguharanira uburenganzira bw’abandi. Ibyo byamujemo ubwo yigaga amateka y’igihugu cye cyanyuzemo mu bihe bya Apartheid ahita afata umwanzuro wo kuzaba umuntu uharanira uburenganzira bw’abandi.

Urubuga nkoranyambaga agasaro.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko aho asoreje amashuri yisumbuye yahise ajya muri kaminuza kwiga ibijyanye n’amategeko kuko yumvaga aribyo bizamufasha gushyira mu bikorwa inzozi ze.

Ageze muri Kaminuza yabaye umuyobozi w’abandi banyeshuri bituma arushaho gutekereza ku nzozi ze atangira kwiga cyane ibya gahunda za leta n’itegeko nshinga.

Agira ati, “ Kuba narabaye umuyobozi w’abanyeshuri, byatumye ntangira kujya mpura n’ibibazo byabo kenshi. Ugasanga hari abirukanwa kubera kubura mafaranga y’ishuri. “

Bucwa yaje gusabwa n’abandi banyeshuri kwiyamamaza ku mwanya wa depite nawe yumva ko yifitiye icyizere arabikora. Ubu ahagarariye urubyiruko mu nteko ya Afrika y’epfo.

Uyu mukowa ahamya ko gukora neza inshingano zawe bidaterwa n’uko ungana, aho wavukiye n’ikindi cyose uri cyo ko ahubwo biterwa n’intego ufite mu buzima yo kuba ushaka kugaragaza ubudasa.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top