Afurika

Mukama: Barakangurirwa gukora ubuhinzi bw’umwuga

Atangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga    2017B  umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi Georges, yakanguriye abahinzi gukora ubuhinzi bw’umwuga kuko ari bwo n’umusaruro wiyongera bikanabyarira inyungu abahinzi bagatera imbere ku buryo bwihuse.

 Muri ubu buhinzi bw’umwuga , Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe iterambere no gukemura ibibazo by’abaturage muri iyi Minisiteri, Muligande  Benjamin , rakangurira .abahinzi  guhinduranya ibihingwa mu mirima bijyanye n’ibihe by’ikirere kuko binafasha ibihingwa kwihanganira indwara ziri mu butaka.

Semakuba Cyprien, umuhinzi akaba n’umuyobozi wa Koperative y’abahinzi yo mu murenge wa Mukama izwi nka CODPCUM, avuga ko mu mwaka wa 2010,ubwo batangiraga guhinga mu gishanga cya Nyacyonga batarahugurirwa guhinga by’umwuga, batarenzaga toni 1.2 y’ibigori kuri hegitari ariko nyuma y’uko bahuguwe n’Ikigo cya Minisiteri gishinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB mu mwaka wa 2013 ubu beza toni 5 kuri ha.

 

Uyu muhinzi ashimangira kandi ko gushyira hamwe nka koperative byabateje imbere by’umwihariko bakaba bafite inyubako bahunikamo umusaruro wabo ku buryo abanyamuryango ba koperative CODPCUM batagira ikibazo cy’inzara kuko baba barizigamiye ahubwo bakaba bashaka no kujya bagurira abandi bahinzi umusaruro kugira ngo batawugurisha bakeza kuko igiciro cy’umusarurao kiba kikiri hasi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi Georges, ashimira  cyane abahinzi bibumbiye muri koperative ya CODPCUM kuko iterambere bagezeho risobanura neza ko koperative ari urubuga abantu bahuriramo bagahuza imbaraga bikabafasha kugera no ku cyo umwe atakwigezaho atakoranye n’abandi.

Uyu muyobozi, yemereye gufasha abahinzi bakabona imashini zo kubafasha mu buhinzi bwabo kugira ngo zibafashe kwihutisha ihinga hamwe n’izizabafasha kwita ku musaruro kugira ngo ujye ugera ku isoko wujuje ibisabwa.

Muri uyu muhango wo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2017B,abahinzi bahize abandi bahembwe, umuyobozi w’Akarere akaba yanasabye ko batanga urugero ku bandi kugira ngo bazamurane mu iterambere  bakoresha imbuto zagenewe ubutaka bahinga kandi bagakoresha n’ifumbire byose kandi bakagisha inama abajyanama b’ubuhinzi hamwe n’abashinzwe ubuhinzi babegereye.

Igihembwe cy’ubuhinzi cyatangijwe batera imbuto

Ubusanzwe Leta y’u Rwanda ifasha umuhinzi wifuza gutunga imashini yo guhinga, agaterwa inkunga ingana na 60% by’ikiguzi cyayo ayasigaye akaba uruhare rwa nyir’ubwite. Ibi kandi bikorwa no ku mbuto n’inyongeramusaruro, inkunga ya Leta igahinduka bitewe n’inyongeramusaruro umuhinzi yifuza izwi nka  Nkunganire .

Muri iki gihembwe cy’ihinga 2017B cyatangijwe , mu karere ka Nyagatare hazahingwa ubuso bungana na ha 39.197.9 zizahingwaho soya kuri ha 1.355.9, ibishyimbo kuri ha 25.000, ibigori kuri ha 10.592 n’umuceri kuri ha 2,250 naho imirimo yo gutera imbuto ikaba izarangira tariki ya 15 Werurwe 2017 bityo abahinzi bakaba basabwa kwihutisha imirimo kugira ngo batazagerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top