Afurika

Dr Dlamini Zuma ngo arashaka gusimbura uwahoze ari umugabo we

Nkuko Radiyo mpuzamahanga y’abafransa RFI ibitangaza, uyu mugore uvugwaho kuba ashaka kwiyamamariza gusimbura uwahoze ari umugabo we Jacob Zuma, ntajya ahisha ibyifuzo bye byo kuba ashaka kuzaba umuyobozi w’ishya rya ANC dore ko amatora y’umuyobozi waryo ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Dr Nkosazana Dlamini Zuma  avuga ko yiteguye gusubira mu gihugu cye cya Afrika y’epfo akagaruka muri politike mu buryo bweruye nyuma kurangiza manda ze ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Afrika yunze Ubumwe.

Dlamini Zuma

Dlamini Zuma agomba guhererekanya ububasha mu cyumweru gitaha n’umunye Tchad Moussa Faki ugiye kumusimbura ku mwanya wa perezida wa komisiyo y’umuryango wa Afrika yunze Ubumwe. Wakibaza igikorwa agiye gukurikizaho nk’umugore wabaye ministiri mu gihugu cye igihe kinini.

Ku rundi ruhande ariko abarwanashyaka ba ANC nabo berekana ko bamushyigikiye aho mu cyumweru gishize abagore bagize ihuriro ry’abagore bo muri ANC bagaragaje ko bamushigikiye. Gusa we ntaremeza ko yakwiyamamariza uyu mwanya.

Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Dr Dlamini Zuma n’uzamusimbura uteganyijwe kuwa 14 Werurwe 2017, uzabera mu cyumba cyitiriwe Nelson Mandela ku cyicaro cya AU i Addis Ababa muri Ethiopia.

Dr. Dlamini Zuma wari umaze imyaka itanu ayobora AU, aherutse kwishimira gahunda ya Afurika ya 2063, avuga ko yifuza ko abamusimbuye bazayishyira mu bikorwa neza.

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top