AMAHANGA

Abakecuru b’impanga bapfiriye rimwe

Ubusanzwe haba ho amoko  menshi y’impanga nk’uko abahanga babitubwira, ay’ingenzi ni abiri abitwa vrai jumeau tugenekereje mu Kinyarwanda twasobanura nk’impanga nyazo, na faux jumeau, twagenekereza gusobanura nk’impanga zitari nyazo. Aba bakecuru ibyabo ntibisanzwe, kuko bavukiye umunsi umwe banapfira umunsi umwe

Hari imvugo mu Kinyarwanda igira iti “ntabajyana” ariko se koko ni byo? Niba ari byo aba bakecuru ibyabo bimeze bite? Bombi bavukiye umunsi umwe, kandi bava inda imwe. Ni ukuvuga ko bari impanga nyazo, nk’uko bivugwa n’abahanga.

Umuganga umwe aherutse gutanga igisobanuro cy’impanga nyazo n’izitari zo. Avuga ko impanga nyazo zisamwa mu gihe intanga ngore imwe yahuye n’intanga ngabo imwe, zikaza kwigabanyriza muri nyababyeyi, abana bombi bagakura bavuye mu ntanga imwe. Yongera ho bene izo mpanga zigira igitsina kimwe, ntiwasanga umwe ari umuhungu ngo undi abe umukobwa, kandi baba bafite ibintu byinshi bahuriye ho. Nko gusa, kugira imitekerereze ijya gusa n’aho ari imwe, ….

Avuga kandi ko impanga zitari nyazo zo, intanga ngore imwe ihura n’intanga ngabo imwe ni ukuvuga ko haba hahishije intanga ngore ebyiri, bityo mu gihe cyo gusama imwe igahura n’intanga ngabo imwe indi igahura n’inindi ntanga ngabo. Izi zo zishobora zishobora kudahuza igitsina, kandi ntizigire ibyo zihurira ho.

Elles sont décédées à quelques mètres l’une de l’autre. Jean Haley et Martha Williams, des sœurs jumelles de 97 ans, sont mortes dans la nuit de vendredi à samedi. Elles ont été retrouvées inanimées à l’extérieur de la maison de Jean située à, dans le Rhode Island.

Abakecuru babiri b’impanga Jean Haley et Martha Williams, abakecuru b’abanyamerikakazi bavutse ari impanga bari bagwije imyaka 97 y’amavuko. Bashizemo umwuka mu ijoro ryo kuwa 03 rishyira kuwa 04 Werurwe 2017. Igitangaje si uko bapfuye, ahubwo ni uko bapfiriye umunsi umwe kandi hagati y’umwe n’umuvandimwe we, hari mo intera ntoya. Babonetse batanyeganyega mu nzu ya Jean, iri ahitwa i Barrington muri Rhode Island.

Umwe yashakaga gutabara undi

Inkuru dukesha Yahoo, iravuga ko ku mugoroba wo kuwa 03 Werurwe, abo bakecuru bari basangiye na murumuna wabo ugwije imyaka 89. Nyuma y’uwo mugoroba, uyu mukecuru ugikanyakanya, ntiyibutse kureba ko bakuru be batashye neza, ahubwo yahise yigenera, abandi nabo barataha. Nk’uko bitangazwa na Polisi, Martha ashobora kuba yaraguye ashaka kwinjira mu modoka ye, Jean ashatse gutabaza nawe agwa atezwe na tapi yo mu igaraje.

Abakecuru b'impanga bari batuye aho

Abakecuru b’impanga bari batuye aho

Mu gitondo cya kare, umuturanyi yaje kubona umurambo wa Martha, mu muryango winjira mu nzu, naho Jean ari mu nzu nko muri metero 10 nawe atagihumeka. Abatabazi bihutira kuhagera, bajyana abo bakecuru ku bitaro, ariko biba iby’ubusa, abangaga ntibagira icyo babamarira.

Bazize imbeho

Muri iryo joro, igipimo cy’ubushyuhe cyatangajwe cyari -9°C. Police y’i Barrington iremeza ko baba barishwe n’ubukonje bukabije.

Johny Haley umuhungu wa Jean Haley, atangariza le magazine Time ko bitangaje kuba aba babyeyi baragereye ku isi rimwe, bakanayivira ho rimwe.

Inkuru ya yahoo.fr

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top