Amakuru

Kimisagara : Abagore bahawe gihamya zo kuva mu bukene bakagana iterambere

Tariki ya 5 Werurwe 2017, mu Murenge wa Kimisagara, Akagali ka Kimisagara, hatanzwe Gihamya (Certificat)  ku bagore Magana 300 bashoboye bo mu midugudu yo mu murenge wa Kimisagara bakurikiranye  amahugurwa agamije kubasha kwiteza imbere hagamijwe kwivana mu bukene.

map nyarugenge

Mukantabana Crescence, Umuhuzabikorwa w’uyu muryango udaharanira inyungu  w’abagore b’abakene uharanira iterambere (Poor Womens developement Network-Réseaux de développement des Femmes pauvres), avuga ko aba bagore babahuguye kugirango babashe gukora biteze imbere  n’imiryango yabo.

Agira ati, “Twabahuguye mu gihe cy’amezi abiri n’igice, tubigisha kumenya gukora muri gahunda yo kwigira, kuzigama no kugurizanya, kumenya uko bifata mu miryango yabo,  kugira akarima k’igikoni kugirango bagire indyo yuzuye n’ibindi bijyanye n’imibereho myiza mu muryango.”

ntabana

Mukantabana Crescence ari kumwe n’umufasha we

Akomeza avuga ko bahawe  amahugurwa yimbitse muri urwo rwego,  kandi bakazanabafasha gukorera mu matsinda aganisha kwibumbira mu makoperative, kubahuza n’ibigo byoroheje by’imari (microfinances) birimo SACCO na Equity Bank hari na gahunda yo guhugura ababahagarariye mu matsinda, kandi ibikorwa byabo bizajya bikurikiranwa umunsi ku munsi, kuko bigishijwe uko bazajya bakorana na Banki binyuze muri SACCO na Equity Bank.

Bamwe mu bagore bibumbiye mu matsinda y’urugaga ruhuje abagore b’abakene baharanira iterambere (Poor Womens developement Network-Réseaux de développement des Femmes pauvres),bakaba barabonye Gihamya (certificate) bishimira cyane amahugurwa bahawe azabafash kwiteza imbere.

abagore

Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye ibirori

Umwe muribo, agira ati, “Ngiye gutera imbere kuko nahawe amahugurwa azamfasha ndizera mu gihe kiri imbere nzaba mpagaze neza mu mibereho kuko nzaba nzi gukorana neza na Banki.

Mugenzi we ati,  uretse kwigishwa kwiteza imbere, hari no kugira isuku ku mubiri no mu rugo,gukora akarima k’igikoni aho ushobora gusoroma imboga zitandukanye, kwirinda amakimbirane, kubana neza n’abaturanyi  ibyo bigakorwa binyuze mu kagoroba k’ababyeyi.

Certificat

Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, ashimira umuryango Poor Womens developement Network-Réseaux de développement des Femmes pauvres n’umuyobozi wawo, Mme Mukantabana Crescence wagize igitekerezo cyo kuzamura aba bagore muri Kimisagara, akabasaba  ko batagomba gupfusha ubusa amahirwe babonye yo gushobora kwiteza imbere.”

Ibirori kim 1 kim 5 (1) kim 7

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top