Afurika

Nyaruguru : Abaturage basabwe gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bihute mu iterambere

Abaturage  bo mu Karere ka Nyaruguru, barasabwa gukomeza gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bihute mu iterambere.

Ibi ni bimwe  mu byo basabwe  mu bukangurambaga bwakozwe ku bufatanye n’Ákarerere na minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga. Bimwe mu  bikorwa abaturage basabwe  kwitabira binyuze mu ikoranabuhanga, ni gusaba serivisi binyuze ku irembo, e-Hinga, kwaka serivizi za banki binyuze kuri telefoni zigendanywa, gukora ubushakashatsi bifashishije mudasobwa  na telefoni zigendanywa.

ikoranabuhanga

Abaturage bashima ubuyopbozi bwiza bwatangijye kubagezaho ibikorwaremezo bijyanye níkoranabuhanga mu mirenge yose igize akarere ka Nyaruguru kandi bikaba  bigiye gukomeza gushyirwamo ingufu mu mashuri yose  muri gahunda ya smartclassroom.

Abaturage bavugako aho baboneye ibikorwaremezo by’íkoranabuhanga  bisigaye bibafasha  kudakoresha amafaranga menshi mu ngendo bajya cyangwa bava gusaba serivisi.

Habitegeko Francois, Umuyobozi w’Akarere ka nyaruguru, avuga ko  ikoranabuhanga rifasha mu kwihutisha akazi kandi  ku kiguzi gito.

Agira  ati, ” Ikoranabuhanga  ritanga amakuru ku gihe kugira ngo twihute mubyo dukora, byorosha akazi kandi tugakoresha ubushobozi buke. Urugero nk’umukrcuru  mukecuru kubona amakuru ajyanye núbuhinzi biramworohera ushinzwe iby’ubuhinzi (  agronome) adashobora kugerera   ku bahinzi icyarimwe.”

Ubuyobozi bw’Akarere  ka Nyaruguru bukomeza busaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byíterambere gusa bakanagira ubushobozi bwo gusesengura abashobora kurikoresha mu buryo bunyuranije námategeko kuk hari abaryitwikira  bagakora ibyaha bitandukanye harimo n’icuruzwa ry’abantu.

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top