AMAHANGA

Ilhan umudepite ku ngoma ya Trump, afite ibintu 2 bitangaje

Ubwo Trump yimayamazaga ndetse na nyuma yaho ansindiye amatora yakomeje kuvugwaho cyane kuba atazihanganira abayisilamu n’impunzi muri Amerika.

Igitangaje ni uko umwe mu badepite bariho ubu muri Amerika harimo umwe ubifite byombi.

trump

IIhan, umudepite ku ngoma ya Trump

Uyu mugore w’umusilamukazi yatsindiye guhagararira Leta ya Minnesota tariki ya 8 Ugushyingo 2016. Aho Trump atorewe hakomeje kwibazwa cyane ku mikoranire yabo bombi cyane cyane ko agaragaraho ibintu bibiri Trump avugwaho kutakira neza harimo ubuhunzi no kuba umusilamu.

Ilhan Omar akomoka muri Somalia akaba yarabaye impunzi muri Kenya akiri umwana w’imyaka 11kugeza ubwo we n’ababyeyi bagiriye muri Amerika .

Ubwo umuryango wa Ilhan wari umaze kwimukira muri Amerika, yagaragaje kwiga ashyizeho umwete kuko yarerwaga na papa we gusa kuko nyina yari yarapfuye akiri muto.

Ilhan w’imyaka 34 yize amashuri yisumbuye muri Amerika aho yize ibijyanye n’ubukungu aza gukurikirana ibijyanye na science politique muri kaminuza aho yanongeyeho iby’imibanire y’ibihugu.

Mbere yo gutorerwa kuba depite, yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umusesenguzi mu bya politike. Mu buzima busanzwe Ilhan arubatse akaba afite abana batatu.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top