Amakuru

MoKash mu iterambere ry’abakoresha umurongo wa MTN

Abanyarwanda b’ingeri nyinshi bataniye guhaguhagurikira gukoresha ikorabuhanga hagamijwe kwiteza imbere. Ibyo byatumye bamwe bahindura imyumvire bagana amabanki, ariko kubona inguzanyo bigatinda, kandi wenda umuntu akeneye amafaranga yakoresha mu mirimo itandukanye imubyaririra inyungu. MTN rero yaje gukemura icyo kibazo, itangiza uburyo uburyo bushya bwo kuzigama no kuguriza hifashishijwe telefone zigendenwa bwitwa “MoKash”

Iyo umuntu ashaka kuzamura ubucuruzi bwe, akora ibyo aba akeneye amafaranga, kandi kuyabona uwo mwanya ayashakiye haba igihe bidashoboka, ndetse akenshi ntibishoboka. Guhera kuri uyu wa 15 Gashyantare 2017, icyo kibazo kigiye gukemuka, kuko MTN Rwanda, ije kuba igisubizo, kuko itangije uburyo bwo kuzigama (kubitsa) no kuguriza amafaranga hifashishijwe telefone zigendenwa, ku bakoresha umurongo wa  MTN  Rwanda, byongeye bakaba muri MTN Mobile Money.

Minisitiri w'Imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete

Ibi MTN irabikora ifatanyije na Banki yitwa Commercial Bank of Africa CBA, ariyo izatera inkunga icyo gikorwa, itanga amafaranga azakoreshwa  muri ubu buryo bushya bwiswe “MoKash.”

Minisitiri w’imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete, ashima iki gikorwa cya MoKash, kiri muri gahunda isanzwe mu Rwanda yo gushishikariza abanyarwanda kutagendana amafaranga mu mifuko, kuko umutekano wayo utaba wizewe. Uyu muhango kandi witabiriwe n’Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda BNR Monique Nsanzabaganwa.

Inguzanyo izajya itangwa ni iyo kugoboka umukiriya wa MTN Mobile Money ufite ikibazo kihutirwa. Iyo nguzanyo itagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 300.000, izajya yishyurwa mu kwezi kumwe hiyongereyeho inyungu ya 9%.

Naho  inyungu  uwabikije azajya yungukirwa ku mwaka ni amafaranga 7% buri mwaka.

Isaac Awuondo

Isaac Awuondo

Bashimye iki gikorwa kuko kiri muri gahunda isanzwe mu Rwanda yo gushishikariza abantu kutagendana amafaranga menshi mu mifuka no mu bikapu, ngo kuko umutekano wayo uba utizewe.

Umuyobozi wa CBA Isaac Awuondo, atangaza ko bishimiye gutanga umusanzu mu iterambere rya MTN Mobile Money, ifasha abakiriya bayo kugera mu buryo bugezweho bwo kuzigama no kugurizanya. Ibigo byo kuzigama no kugurizanya bizamura iterambere, bikaba akarusho iyo bikozwe mu buryo bugezweho,kuko  iterambere rirushaho kwihuta.

Kayitesi Carine

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top