Amakuru mashya
You are here: Home / Amahanga / Impamvu 5 zatuma ukunda umunsi wo kuwa mbere

Impamvu 5 zatuma ukunda umunsi wo kuwa mbere

Turi kuwa mbere. Nubwo bwose izuba rigiye kurenga ntibyakubuza gukunda umunsi wo kuwa mbere. Bimenyerewe ko  umunsi wo ku wa mbere ari umunsi ugira icyo uvuzwe cyane ku banyeshuri n’abakozi. Ese koko ushobora kwanga umunsi umwe muri 7 ibaho mu buzima bwawe?  Umuntu arebye mu buryo bwiza, hari impamvu nyinshi zo gukunda umunsi ubanziriza icyumweru.

Lundi

Hari isomo wakura ku munsi wo kuwa mbere

Dore ibintu 5 byatuma ukunda umunsi wo kuwa mbere, nk’uko tubikesha urubuga “Références”.

1. Uwa mbere wuzuye ibikorwa byinshi

Icyumweru gishize cyaragukomereye kuko wakoze imirimo myinshi, ujya muri week-end [iminsi y’ikiruhuko ibiri iheruka icyumweru], aho washoboye kuruhuka utekereza ko azamara igihe kirekire. Uyu munsi ni kuwa mbere, ushobora noneho gutangira ibintu bushya.

Ni umwanya wo gufata ibyemezo bishya, ugiye kurya ibintu byiza, ntiwirengagize amasomo yawe, ugomba kujya kuri banki, uryame hakiri kare, usabe umukoresha wawe kukongerera umushahara, ukemure ibibazo ufitanye n’abagenzi bawe, cyangwa ushake akandi kazi. Kuko ari kuwa mbere, byose wabigeraho.

2. Ni umunsi wo gutangira ibintu bushya

Ni umunsi wo gutunganya ibintu byawe kugira ngo bibe ingirakamaro. Gushyira  ku murongo gahunda y’icyumweru.

3. Ni umunsi wo gukora igenamigambi

Nyuma ya week-end, ufite umutwe utekanye n’ibikorwa biboneye. Ni igihe  cyo gukora neza igenamigambi ry’ibikorwa byawe, kurangiza ibyo watangiye gukora igihe cyashize, no gushaka ibisubizo ku bibazo wahuye nabyo.

4. Ni umunsi  w’impaka nke

Wakoze ibikorwa bishimishije muri week-end, ufite ibintu byinshi wabwira bagenzi bawe.  Nk’imikino wakoze, uko ikirere cyari giteye n’ibindi… Ni byiza ko ubivuga ku wa mbere nta mpaka zibaye.

5.Ni umunsi utuma ukunda week-end [impera z’icyumweru]

Ni byiza ko ku  cyumweru  wabyuka nko mu ma saa sita, ariko ntiwakwihanganira kuryamira cyane iminsi yose y’icyumweru. Ikitagira week-end nziza n’imirimo wakoze mu cyumweru gishize. Ni ngombwa ko kuwa mbere utangirana umurava n’ibakwe.

umwezi.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Scroll To Top