AKARENGANE

Nyagatare: Inyungu za bamwe zatumye uburezi budindira

Akarere ka Nyagatare kagaragara muri raporo y’ibikorwa ya Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015 – 2016, mu nzego za Leta zagaragayemo ibibazo bijyanye n’imicungire y’abakozi bakajuririra iyo komisiyo bayisaba kurenganurwa.
Mu gusesengura iyi raporo, tariki ya 25 Mutarama 2017, komisiyo y’abadepite y’imibereho myiza yumvise ibisobanuro by’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ku kuba batarumvise inama za Komisiyo raporo ikarinda isohoka ibibazo bitarakemuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi Georges, avuga ko nubwo abagannye komisiyo ari bane gusa ngo hari n’ibindi byinshi, abakozi bari bashinzwe kuzamura uburezi bashyize imbere inda zabo biyibagiza igihugu biteza ibibazo uburezi.
Agira ati, “ gukemura ibibazo biri mu burezi mu karere ka Nyagatare bisaba kwitonda kuko ushatse kubirandurira rimwe bishobora kugira ingaruka ku burezi bwose muri ako karere.”

Mupenzi Georges

Mupenzi Georges, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare
Raporo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yagaragaje ibibazo bitandukanye bijyanye n’imicungire mibi y’abakozi mu nzego za Leta zitandukanye bijyanye n’imyanzuro ifatirwa abakozi hadakurikijwe amategeko, kudaha umukozi ibyo aganerwa n’amategeko bigatuma abakozi bayiyambaza ngo ibarenganure.
Mu karere ka Nyagatare hagaragaye ibibazo by’abarimu bane biyambaje Komisiyo ngo ibarenganure Akarere kabahe ibyo bagenerwa n’amategeko birimo ibirarane by’imishahara, guhabwa ibyangombwa n’abasabaga guhemberwa impamyabumenyi bafite.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare,Mupenzi George mbere yo gutanga ibisobanuro ku bibazo bine biri muri raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta ,yabanje kuvuga ku kibazo gikomeye kiri mu burezi muri Nyagatare kuko n’ubwo ari abarimu bane gusa bagannye komisiyo, ngo hari benshi bafite ibibazo nk’ibyabo kandi bazakomeza kuyigana.
Agira ati, Ati,“Nubwo mufite aba barimu uko ari bane bakaba ari bo bagejeje ibibazo kuri Komisiyo, ni abarimu benshi bafite ibibazo biteye bitya nubwo batagannye komisiyo. Barahari benshi n’abataraza bazaza kuko turacyagerageza gukosora ibibazo birimo.”
Akomeza avuga ko aka karere kagize ikibazo cyo kugira abakozi babiri, uwari ushinzwe imishahara y’abarimu n’uwari ushinzwe uburezi mu karere ngo bakoreraga inyungu zabo aho gukorera igihugu bituma uburezi bwo muri Nyagatare babuteza ibibazo ngo bizafata igihe kugira ngo bikemuke.
Yemeza ko hari abarimu bahembwaga ari baringa badahari, abahemberwaga aho badakora, abahemberwaga impamyabumenyi badafite, abakora nta byangombwa n’ibindi bibazo byinshi, byose byatewe n’abo bakozi babi, ngo baharaniraga inyungu z’ibifu byabo gusa.
Avuga ko ibibazo abo babakozi basize mu burezi uwashaka kubikemurira rimwe ngo bishobora gutuma uburezi muri aka karere busenyuka, kuko ngo hari benshi babigiragamo uruhare nk’Abadiregiteri b’ibigo n’abarimu.
Yongeraho ko hari abarimu benshi bashyirwaga mu kazi nta byangobwa kuko ngo babaga batanze ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 kandi bigaca no kuri ba Diregiteri kuko ngo hari nk’abakomisiyoneri.
Ngo aba bakozi wasanganga bafite abantu bashyize ku rutonde rwo guhemberwaho kandi bataba ku rutonde, ugasanga abarimu babaye benshi ariko mu mashuri abanyeshuri bakabura abarimu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi Gorges, avuga ko ubu barimo kubishakira umuti buhoro buhoro badahungabanyije imyigire ku buryo uyu mwaka uzarangira iki kibazo cyamaze gukemuka.
Abadepite bagaragaje impungenge zikomeye ko ibyo bibazo bishobora kuba byaranangije ireme ry’uburezi kandi ko bishobora kuba biri no mu tundi turere. Basabye ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) gukurikirana no mu tundi turere uko bimeze.
Kagaba Emmanuel. Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top