AKARENGANE

Abantu ntibakwiye kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda), Ingabire Marie Immaculeé , avuga ko abantu badakwiye kujya bashyira ubukene mu bituma bishora mu bikorwa bya ruswa n’ibindi bitemewe n’amategeko.
Tariki ya 25 Mutarama 2017, Umuryango Transparence Rwanda washyize ahagaragara ishusho y’uko kurwanya ruswa byari bihagaze mu bihugu bitandukanye mu 2016.
Ingabire Marie Immaculee, avuga kuri raporo ya Transparency International yasohowe kuri uyu munsi igaragaza uko kurwanya ruswa bihagaze mu bihugu 176 byo ku Isi yavuze ko umwanya wa 50 ku isi n’uwa gatatu muri Afurika u Rwanda ruriho udashimishije kuko rushobora no kuza imbere yayo.

Ingabire

Ingabire M.Immaculée, Umuyobozi wa TI-Rwanda
Umuyobozi wa TI-Rwanda avuga ko hari abantu banyuranye bakora ibikorwa runaka binyuranyije n’amategeko maze bakitwaza ko baba babitewe n’ubukene butuma batabona ibyo bakeneye.
Agira ati, “ Ibi mbyamaganirea kure kuko ibikorwa nk’ibyo biba bishingiye kuri kamere y’uwo muntu aho kuba ubukene, kuko hari n’abakennye kumurusha batabikora.”
Munyeshyaka Vincent, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC), avuga ko abantu bakwiye kwimika ubunyangamugayo mu byo bakora byose, bikaba aribyo bizagabanya ibyaha bishingiye kuri ruswa.
Agira ati, “Ndagira ngo mbabwire ko ruswa ari umuco kurusha uko bijyana n’ubukene abantu bafite. Ikintu kijyanye n’ubunyangamugayo ni cyo cyatuma r tunarwanya ruswa ku buryo bugaragara nubwo n’ibindi bikorwa bigamije kuyirwanya no guhana bigomba gukomeza.”
Transparency International Rwanda isanga kugira ngo ruswa igabanuke hakwiye kubaho ubufatanye mu nzego zose harushaho guhana bihanukiriye abakora ibyo bikorwa.

vincent Munyeshyaka

Munyeshyaka Vincent (MINALOC)
Uyu muyobozi wa Transparency International Rwanda avuga ko ntawe ukwiye gusigiriza impamvu zo kurya ruswa cyangwa gukora ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko n’ibigayitse bakitwazwa ubukene.
Mu byifuzo byatanzwe na Transparency International Rwanda kugira ngo ruswa igabanuke cyane mu Rwanda, harimo kuba inzego zishinzwe kuyirwanya zitakwirara, zigakomeza kugira intego yo kutihanganira na busa icyaha cya ruswa.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top