Afurika

Abavuzi barasaba Leta ya Kenya kubahiriza amasezerano basinyayanye

Abaganga ba Leta muri Kenya bari mu myigaragambyo, basaba ko Leta yubahiriza amasezeranmo basinyanye mu mwaka wa 2013, yabemereraga kuzamurirwa imishahara.

Abavuzi bakabakaba ibihumbi bitanu bakora mu mavuriro ya Leta muri Kenya, bamaze ukwezi bigaragambya basaba ko Leta yakubahiriza amasezerano yavuye mu mishyikirano bagiranye mu mwaka wa 2013. Bijya gutangira Leta yashatse kongera umushahara wabo ho 40%, maze abaganga batabyishimiye, bisuka mu mihanda, birangizwa n’iyo mishyikirano, yabemereraga gukubirwa umushahara hafi gatatu.

Abaganga bo muri Kenya bamaze ukwezi mu myigaragambyo

Abaganga bo muri Kenya bamaze ukwezi mu myigaragambyo

Ibi bisobanuye ko abahembwaga imishahara mito cyane ni ukuvuga amadolari 346 bagombaga kujya bahembwa amadolari 1038 buri kwezi, mu gihe abahembwa menshi, bo baro kuva ku madolari 1400 bagahembwa 4000.

Ayo masezerano kandi yemeza uburyo bwo gushyira ibikoresho bigezwehomu bitaro, gutanga amafaranga yo gukora ubushakashatsi, no kurinda umutekano w’abaganga.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique, iravuga ubuke bw’imishahara y’abaganga bakora mu mavuriro ya Leta muri Kenya, butuma abavuzi benshi banga kuyakoramo cyangwa bagahungira mu bindi bihugu.

Gusa n’ubwo amasendika y’abaganga asaba ko ayo masezerano yubahirizwa, Leta ya Kenya yo iravuga ko itigeze ayaha agaciro.

Muri iki cyumweru, amasendika y’abaganga yakoresheje urukuta rwa Twitter bigaragaza impamvu y’imyigaragambyo barimo, urwo rukuta rwa #mybaddocterexperience, bavuga ho ko bakorera mu buryo butaborohereza akazi, nko kubura imiti; uturindantoki ndetse n’amashanyarazi, ndetse umwe muri abo baganga avuga ko yigeze kurogowa no kubura kw’amashanyarazi mu gihe yari mo abaga umubyeyi wari ugiye kubyara. Akomeza avuga ko moteri ibyara amashanyarazi ikoreshaw nk’ingooboka itari ifite amavuta, bityo biba ngombwa ko bakoresha urumuri rwa telefoni igendenwa.

Umuganga Mukuru umwe avura abaturage ibihumbi 17, kandi Ishami ry’Umuryango w’abibumye ryita ku buzi OMS, risaba za Leta z’ibihugu ko nibura umuganga Mukuru avura abaturage 1000.

Inkuru ya Jeune Afrique

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top