Afurika

Ibyo Gambiya bikomeje kuba agatereranzamba

Yahya Jammeh yasabye ingabo kuryamira amajanja

Mu gihe habura igihe kitageze ku masaha 48 ngo Perezida watorewe kuyobora Gambiya arahirire gutunganya imirimo ye, Perezida watsinzwe amatora we arashaka kuguma ku butegetsi uko byagenda kose. Ibyo birasa n’ibitaza kumuhira kuko abayobozi bandi b’ibihugu bituranye na Gambiya ndetse n’iby’amahanga byahagurukiye kumurwanya.

Mahammadu Buhari niwe muhuza muri Gambiya

Mahammadu Buhari niwe muhuza muri Gambiya

Uyu mugabo Yahya Jammeh yafashe ubutegetsi muri Nyakanga 1994, abuhiritse ho uwari ayoboye icyo gihugu Dawudi Djawara, agenda atsinda amatora muri manda enye, none iya gatanu amatora yayo yabaye kuwa 01 Ukuboza mu mwaka wa 2016, uwitwa Adama Barrow aramutsinda, undi abanza kwemera ko yatsinzwe, ndetse atelefona Bwana Barrow amushimira ko yatsinze. Nyamara nyuma y’icyumweru kimwe gusa, Bwana Jammeh yaje kwisubiraho, yemeza ko yibwe amajwi ndetse asaba ko amatora yasubirwa mo, aniyemeza gutanga ikirego mu rukiko rw’ikirenga.

Ubu rero ibintu byafashe indi ntera muri Gambiya, kuko Yahya Jammeh yatangaje ko igihugu kiri mu mazi abira, bityo asaba ingabo zacyo kuryamira amajanja, kuko ngo hari abacengezi b’abanyamahanga, bitwaza ibibazo bidafite aho bishingiye ngo baze kuvogera ubusugire bwacyo.

Inkuru dukesha Jeune Afrique, iravuga ko bigitangira abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika  ( CEDEAO), batoreye Perezida wa Nigeria Mahammadu Buhari, kuba umuhuza w’impande zishyamiranye muri Gambiya. Ibyo ariko babikora banitegura urugamba kuko babonaga ko Jammeh atiteguye kurekura, ndetse n’Uyoboye uwo muryango akaba na Perezida wa Liberiya Madamu Ellen Johnson Sirleaf, agenderera Gambiya kugira ngo arebe ko ahri icyo yabikora ho, ariko biranga biba ib’ubusa, ndstse avana mu gihugu na Adama Barrow bisabwa na CEDEAO.

Abayobozi ba CEDEAO biyemeje gukura Yahya Jammeh ku bugetsi hakoreshejwe ingufu za gisirikare

Abayobozi ba CEDEAO biyemeje gukura Yahya Jammeh ku bugetsi hakoreshejwe ingufu za gisirikare

Nyuma yo kwitabira inama yabereye muri Mali ihuza u Bufaransa na Afurika, Barrow yagumye muri Senegal, none aratangaza ko agiye muri Gambiya kugira ngo arahirire kuyobora icyo gihugu, umuhango uteganyijwe kuwa 19 Mutarama 2017. Ese mama azabishobora? Ese azarahirira he kandi uwo muhango uzayoborwa nan de? Ni ukubitega amaso!

Ikirego cyanzwe

Iyo nkuru ikomeza ivuga ko  ikirego cyari cyatanzwe n’uwahoze ari Perezida wa Gambiya arega Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Gambiya, akaza gutsindwa na Adama Barrow, cyanzwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Emmanuel Fagbnele muri icyo gihugu avuga ko nta bubasha afite bwo gusuzuma icyo kirego wenyine, keertse abaye ari kumwe n’abandi bacamanza.

Yahya Jammeh yahise asaba Perezida wa Liberiya ko yakwihutira kohereza abacamanza muri Gambiya kugira ngo bicare basuzume icyo kirego. Hagati aho abakurikiranira hafi ibiri mo kubera muri Gambiya baremeza ko aya ari amananiza Jammeh ari gushyira ho kugira ngo akerererze irahira rya Adama Barrow, kandi abone uko aguma ku butegetsi.

Ngo nta gisibya Adama barrow agomba kurahirira kuyobora Gambiya kuwa 19 Mutarama 2017

Ngo nta gisibya Adama barrow agomba kurahirira kuyobora Gambiya kuwa 19 Mutarama 2017

Ibi birimo kuba mu gihe igihugu cya Nigeria kimaze kohereza ubwato bwa gisirikare ku nkombe za Gambiya, kandi na Senegal inahana imbibi na Gambiya, iremeza ko itazategereza ko abaturage bayo benshi baba muri Gmbiya bazagerwa ho n’ibibazo, ko izahita yinjira muri Gambiya niba Yahya Jammeh atemeye ngo arekure ubutegetsi. Ibi rero birerekana ko rushobora kuba rugiye kwambikana mu gihugu cya Gambiya, kuko ibihugu bigize CEDEAO byiyemeje gukura ku butegetsi Jammeh ku ngufu za gisirikare.

Ishyizwe mu Kinyarwanda na

Bimenyimana Jérémie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top