AKARENGANE

Nyaruguru: Barakangurirwa kubuza amahwemo inshoreke

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru  bwakanguriye abaturage kubuza amahwemo inshoreke zisenyera bagenzi babo

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buvuga ko butewe impungenge n’ikibazo cy’ubuharike, aho hari abagabo bakomeje gushaka abagore benshi bigakurura amakimbirane n’ubukene mu miryango, bityo bukaba busaba abaturage gushyira hamwe bakajya birukana umugore wese uje gusenyera mugenzi we.

habitegeko

Habitegeko François, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ruheru, yerekana ko mu ibarura baherutse gukora, basanze abagabo barenga 215 bafite abagore barenze umwe, hari n’aho usanga umugabo afite abagore batatu kandi nta n’umwe basezeranye imbere y’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habiteggeko Françoi, asaba  abatuye muri uyu murenge wa Ruheru,  guhagarika ubuharike bushya, avuga ko abaturage bajya babiganiraho mu mugoroba w’ababyeyi, hagira umugabo uzana umugore wa kabiri bagahita bajya kumwirukana agasubira iwabo, akareka gusenyera mugenzi we.

Agira ati, “ “Rwose ndagira ngo mbabwire, mu mugoroba w’ababyeyi mujye mwicara, umuntu nazana umugore wa kabiri mubyuke mumutumura asubire iyo yavuye. Amategeko y’igihugu cyacu yemera umugabo umwe n’umugore umwe, ibindi byo ku ruhande ntabwo byemewe. N’inzego z’ibanze ndazikangurira ko umuntu najya azana inshoreke mujye mubyuka mumuhambiriza asubire iyo yavuye”.

Akomeza avuga ko ibi byajya bikorwa ku bagore b’inshoreke bashya, naho abafite uburambe bakabihorera kuko byateza ibindi bibazo ,abaje kera ntimubiraremo, abo dufite uko tuzakemura ikibazo cyabo, ariko ubikora ubungubu tubahaye uburenganzira rwose kandi tuzabisobanura”.

Mu Karere ka Nyaruguru, ubuyobozi butangaza ko nta barura rirakorwa ngo hamenyekane uko iki kibazo gihagaze, gusa ngo hakunze kwakirwa ibibazo bishingiye ku buharike n’ubushoreke ndetse n’iby’abana bakomoka ku miryango ibana itarasezeranye imbere y’amategeko.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruheru, na bo bemeza ko ikibazo cy’ubuharike gihari kandi giteza umutekano muke mu ngo kikadindinza n’iterambere.

Mathilde Mukankaka, utuye mu kagari ka Uwumusebeya, avuga ko  abana n’umubago ufite abagore babiri, bikaba bimugiraho ingaruka mu mibereho ye n’abana.

Agira ati, “Umugabo wanjye yashatse undi mugore, ku buryo hari ubwo mara nk’ukwezi kose ntamubona, nigeze kugira ikibazo ntwita inda ingwa nabi, ntiyanyitaho kuko yiberaga ku nshoreke ye, ku buryo nagiye no kwa muganga mfashwa n’abandi bagore tubana mu itsinda, narinze mva kwa muganga umugabo atarangeraho na rimwe”.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top