Amakuru

Kabarore : Barishimira ikurwaho ry’ikimoteri cyababangamiraga

Abacuruzi bacururiza mu isoko rya Kabarore, Umurenge wa Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba, bishimiye iki gikorwa kurenza abandi, bavuga ko cyatumaga abaguzi batabagurira kubera umunuko n’isazi byaharangwaga.
Muyombano Fideli, umwe muri aba bacuruzi, avuga ko kuri ubu isuku yatangiye kugaragara muri aka gace, ubundi kari gasigaye gateye abahahahira.

map-gatsibo
Avuga ko aribyo koko iki kimoteri cyari gihari ariko icyari kitubangamiye cyane ni uko ubujyakuzimu bwacyo butari buhagije, hakiyongeraho kuba kitari gitwikiriye.
Agira ati, “Ubu ikibazo twahuraga nacyo cy’umunuko hamwe n’isazi twarabikize, turashimira ubuyobozi bw’Umurenge bwitaye kuri iki kibazo bukagicyemura.”
Murara Kazora Fred, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore,avuga ko kuba icyo kimoteri cyakuweho bitavuze ko abaturage bagiye kwirara, abasaba gukomeza kubungabunga isuku.
Agira ati, “Icyo kimoteri cyari kibangamiye abaturage ku buryo bugaragara, ni bwo twahise dufata ingamba zo kukimura tukakijyana kure yabo. Icyo tubasaba rero ni ukwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose mu rwego rwo gukomeza kubungabunga isuku.”
Akomeza avuga ko hanagiye hashyirwaho ahagenewe kujugunywa imyanda hirya no hino muri santeri ya Kabarore, na byo bikazorohereza abakora isuku.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Ishami rishinzwe isuku n’isukura butanga ubutumwa buvuga ko ikimoteri gishobora kugira ingaruka zitari nziza ku buzima bw’abagituriye. Ariko kandi ngo imyanda yatunganyijwe neza yabyazwamo ibicanwa aho kuba ikibazo kikaza ari igisubizo.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top