Amakuru

Huye : Inteko z’abaturage zituma bimwe mu ibibazo by’abaturage bikemuka

Inteko z’abaturage ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda aho abaturage bahurira hamwe bagakemura bimwe mu bibazo bituma bagirana amakimbirane batuma batagirana imibanire myiza. Inteko z’abaturage ziswe bose babireba, abaturage bacocera ibibazo mu ruhame bakagira uruhare rutaziguye mu kubikemura bityo bagakumira icyahungabanya imibanire yabo.

map-huye
Mukase Jeannette ni umugore w’imyaka 48 utuye mu kagari ka Mpare , umurenge wa Tumba , Akarere ka Huye.
Avuga ko hashize imyaka irenga ibiri nta burenganzira afite ku murima wabo bahuguzwaga, ikibazo cyari cyarageze ku kagari, umukuru w’akagari abandikira ababwira ko batazongera no gukandagira muri uwo murima.
Agira ati, “nabonaga ko naguzwe , ariko nyuma, inteko y’abaturage yaragikemuye, abaturage bavugisha ukuri maze haterwa imbago na nyiri ubwite aahari. Nashimishijwe n’uko abaturage bavugishije ukuri kose nta kubogama, bagaha ubuyobozi inzira y’umwanzuro”
Mukamurera Marie Gonzague, umuturage w’I Cyarwa, avuga ko Ku bayobozi bamwe na bamwe, iyo hatabayeho ruswa mu gukemura ibibazo by’abaturage, habaho icyenewabo cyangwa se tsindamukungu ariko mu nteko z’abaturage atriko bimeze.
Agira ati, “inteko z’abaturage zabaye urubuga rwo gusasa inzobe, maze ibibazo by’abaturage bigakemurwa hatagize usigarana ingingimira.”
Umusaza w’imyaka 74 wo mu murenge wa Mukura,ati “Mu mudugudu se umuyobozi cyangwa undi wese yakagukemuriye akabazo ufitanye n’umuturanyi utabanje kumutera akantu. Ushobora gusanga iyo badafitanye isano hari aho basangirira agacupa gutyo wakwiyambaza inteko y’abaturage kibazo kigakemuka.

kayiranga

Kayiranga Muzuka E,Meya wa Huye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, buvuga ko izi nteko ziterana kuwa gatatu wa buri cyumweru, zikazamo abaturage bose cyane cyane abafite ibibazo.

Kayiranga Muzuka Eugène ,Umuyobozi w’Akarere ka Huye, avuga ko izi nteko zatumye amakimbirane agabanuka ku kigero cya 70 % kandi binaciye mu muguroba w’ababyeyi.”
Agira ati, “ Bidufasha gukemura ibibazo by’abaturage mu mucyo, nta rwikekwe, kandi bikazibira na ruswa n’ibisa nayo byose, buri wa gatatu, hakirwa ibibazo biri hagati ya 80 na 100 mu gihe mbere byakirwaga nta gahunda.”
Akomeza asobanura ko iyo ibibazo bisanze umuyobozi mu biro adashobora kumenya ukuri kwabyo, nyamara iyo bivugiwe mu ruhame, nka 80 % ukuri kujya ahagaragara kuko umuturage ufite ikibazo akivugira mu ruhame, maze ubuyobozi bugafatanya n’abaturage kugikemura, umwanzuro ufatwa ari uko wumvikanyweho kubera ko buri muturage ahabwa ijambo agatanga igitekerezo cye.
Yongeraho ko mu bibazo bikemurwa harimo iby’imbago,gutukana, amakimbirane mu ngo, imyenda, ibitutsi, guhuguza, ubuzungure. Ibi ndi byah birimo icyo gusambanya ku ngufu, gukubita no gukomeretsa n’ibindi byo mu rwego rwa mpanabyaha ntibireba inteko z’abaturage.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top