AKARENGANE

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifite ingaruka zikomeye ku iterambere no ku buzima

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bawo, Umuryango w’urubyiruko uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere AJPRODHO-JIJUKIRWA, wasoje gahunda y’iminsi 16 y’ubukangarambaga mu kurwanya ihohoterwsa rishingiye ku gitsina.

Muri iyi minsi 16 bamwe mu banyamuryango ba Ajprodho bunguranye ibitekerezo ku buryo bakomeza kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina biyemeza gukomeza ku rirwanya kandi banabikangurira abanyarwanda bose mu gihugu.

Umunyamabanga Nshingabikorwa wa AJPRODO-JIJUKIRWA, Businge Antony, avuga ko biyemeje kurwanya burundu ihohotewa rishingiye ku gitsina bafatanuje n’abandi bafatanyabikorwa kuko nta muntu umwe wigira.

guhohotera

Agira ati, “dufatanya na Ministeri y’uburinganire n’iy’Ubutabera n’imiryango iharanira ubuenganzira bwa muntu  nka  HDI, Ihorere Munyarwanda , polisi  n’abandi batandukanye,  kugirango dufatire hamwe ingamba n’indi myanzuro mu kurwanya ihohoterwa. Turasaba   inzego zishinzwe umutekano ko zashyiramo ingufu mu guhana abakora ibyaha by’ihohoterwa, gutyo hanakomeza  gahunda zo kurandura ihohoterwa aho riva rikagera.

Akomeza avuga ko nubwo ihohoterwa  hari aho  ryiyongera, hari intambwe igenda iterwa mu kurirwanya ariko abarivuga atari benshi kubera ko hakiri imbogamizi z’umuco nyarwanda utuma abantu bavuga ko  kubivuga ari ukwishyira hanze, ariko kubera ubukangurambaga Leta ikora , abantu bagenda batinyuka kurivuga. Ibyo bigatanga icyizere ko ubwo abantu bagenda batinyuka kubivuga, ari inzira nziza kuko inzego zose zahagurutse  mu kurwanya icyo cyorezo gtishingiye ku ihohoterwa. Gutyo Umuryango  AJPRODHO-JIJUKIRWA  ikaba izakomeza guharanira kurirwanya.

 

ihohoterwa

Kagaba Aflodis, Umuyobozi w’Umuryango HDI, avuga ko ihohoterwa rikorerwa abagore ari imbogamizi ku burenganzira bwa muntu cyane cyane ubw’umugore n’umwana. Agira ati,  abarikorewe baba batakaje agaciro k’ubumuntu, kuko  babaho mu bwoba n’agahinda kandi  bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.

Agira ati, “ Hagomba  imbaraga za buri wese mu kurirwanya niyo byaba umwanya muto wakoresha urirwanya, bifite akamaro kanini ku bagore n’abakobwa ndetse no ku muryango muri rusange. ”

Umuryango w’Abibumbye  utangazako nibura, umugore umwe kuri batatu nibura akorerwa ihohoterwa mu buzima bwe; abahanga bakaba bemeza ko inyungu iri mu kwamagana ihohoterwa iruta kure ibikoreshwa mu kurirwanya.

Iminsi 16 y’ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yatangiye kubahirizwa kuva ku itariki 25 Ugushyingo 2010, iyi gahunda   ikaba ikomeje gukorwa  hakazwa  umurego mu bikorwa birirwanya ku isi.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top