Amakuru

Africa Smart Investment Distribution “ ASI -D ” yafashije abanyeshuri kuruhuka biyungura ubumenyi

Ikoranabuhanga ni ishingiro ry’ubumenyi bw’ikinyagihumbi

Bakoresheje mudasobwa zo mu bwoko bwa Positivo BGH

Bakoresheje mudasobwa zo mu bwoko bwa Positivo BGH

Africa Smart Investment-Distribution (ASI-D) yateguye igikorwa cyo gufasha abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari mu biruhuko kwihugura mu gukoresha ikoranabuhanga rishingiye kuri Mudasobwa

Amahugurwa yahuje abanyeshuri bo mu mashuri abanza hamwe n’abo mu mashuri yisumbuye bo mu mujyi wa Kigali. Ayo mahugurwa y’ibyumweru bibiri yabaye kuva tariki ya 21 ugushyingo kugeza tariki ya 2 ukuboza 2016 yabereye mu ishuri ryitwa Kigali Parents School aho abanyeshuri bahuguriwe.

Muri ayamahugurwa abana bakurikiranaga ku kigo cya Kigali Parents School, bahabwaga ubumenyi ku amasomo arimo Scratch, web design programing (gukora imbuga nkoranyambaga za murandasi), mobile applications inventor (gukora porugaramu zifashishwa muri telefoni), Keyboard & typing (uburyo bwokwindika wihuse kandi neza kuri mudasobwa) n’ ubundi bumenyi bw’ingenzi bujyanye n’uko bakwiye kwitwara muri sosiyete. Abanyeshuri bitabiriye aya mahugurwa kandi bigishijwe uburyo bakwiye kwitoza gukorera mu matsinda mu rwego rwo kugera ku umusaruro buri wese yagizemo uruhare.

“Sinize amasomo y’ikoranabuhanga mu ishuri ariko maze gukora porugaramu za mudasobwa, zizamfasha kwihangira imirmo ndangije kwiga”, Karimpinya Queen w’imyaka 18 umunyeshuri wiga muri Lycee de Kigali mu ishami ry’imibare, ubukungu n’ubumenyi bwisi MEG, aragira ati: “Mbere ntago nari nziko umuntu ku giti cye ungana nanjye cyangwa ari munsi yanjye yabasha gukora porugaramu za mudasobwa, ariko ubu narabimenye menya n’uko bakora urubuga rwa interineti.” Akomeza avuga ko ikintu yishimiye kurusha ibindi muri aya mahugurwa ari ashobora gukora porogaramu yo muri mudasobwa na telifoni.

Abanyeshuri mu mahugurwa

Abanyeshuri mu mahugurwa

Umukozi ushinzwe gukurikina gahunda zirebana n’uburezi n’amahugurwa muri ASI-D, Bwana Rukundo  Jean Claude, avuga ko kubera ubumenyi buke abanyeshuri bari bafite ku mikoreshereze ya porogaramu barimo bahabwa, byasabaga imbaraga nyinshi no kongera igihe kugira ngo buriwese akore neza cyane, ariko 90% umusaruro uvamo urahura n’uko babiteganyaga. Akomeza avuga ko abanyeshuri babikunze cyane, kuburyo amasaha yo gutaha hari ababaga bagishaka kuguma ku ishuri.

Bwana Rukundo akomeza avuga ko abanyeshuri bo mu cyiciro cy’amashuri abanza bitabiriye ayamahugurwa bakunze amasomo ajyanye no gukora inkuru ishushanyije, simple game, kwandika amagambo amwe namwe batareba bafunze amaso.  Mu gihe abo mucyiciro cy’amashuri yisumbuye, wabonaga bishimiye kubona bimwe bibwiraga ko bigenewe abantu baminuje mu ikoranabuhanga nabo bashobora kubyikorera, nko gukora amaporogramu yo mu matelefoni, kubaka urubuga rwa murandasi …

Umunyeshuri witwa Manzi mucyo Philemon, ufite imyaka 16, ugiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, avuga ko ibyo batekerezaga kuri mudasobwa bitandukanye n’ibyo babonye, ati “ ibyo twatekerezaga kuri computer gusa twasanze atari byo byonyine ikora, abana benshi bazi ko computer ari iyo ukureberaho filimi gusa, njye nasanze nshobora kwicara nkakora ibintu byinshi barimo n’imishinga. Ni amahirwe kuba naritabiriye aya mahugurwa.”

Naho Mugisha Aubin Mark, w’imyaka 17 wigaga mu mwaka wa gatandatu G.S Remera Rukoma nawe avuga ko ubu agiye gutekereza uko yakwiyangira  porogaramu zijya muri mudasobwa.

ASI-D yiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga ihereye mu burezi

Madame Stella Murungi, umuyobozi ushinzwe gukurikirana no guteza imbere ibikorwa muri ASI-D, atangaza ko intego za ASI-D ari uguteza imbere ikoranabuhanga muri Africa, ibi bikaba bitagerwaho mu gihe batabanje guhangana n’inzizitizi zibangamira uburezi bukoresheje ikoranabuhanga.

Madame Murungi agira ati ‘Twateguye Smart Boot Camp hagamijwe gufasha abana biga amashuri abanza n’ayisumbuye, kwiga no kongera ubumenyi bujyanye no gukoresha mudasobwa. Intego zacu, ni uko agira icyo yongera mu bumenyi bw’umunyeshuri, by’umwihariko mu gushyigikira gahunda z’igihugu cyacu zikubiye mu kerekezo vision 2020, aho twifuza igihugu kihagije ku bumenyi buhangana n’abandi ku isoko mpuzamahanga.”

ASI-D ni sosiyete ifite ubunararibonye mu ikoranabuhanga rya mudasobwa, ikaba isanzwe inageza mu bigo by’amashuri no mu bandi bantu basanzwe bakenera gukoresha mudasobwa imashini zo mu bwoko bwa POSITIVO BGH zikorerwa mu Rwanda.

Ayamahugurwa yateguwe na ASI-D ni imwe muri gahunda nyinshi, iki kigo gitegura hagamijwe kongerera abakigana ubumenyi mu ikoranabunga, hanategurwa amahugurwa agenewe abakozi b’ibigo bya Leta n’ ibyabikorera.

Zimwe mu ntego iyi sosiyete yihaye harimo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda n’ahandi muri Afika, binyuze mu kubagezaho mudasobwa na za Prorogaramu zijyanye n’igihe no gutanga amahugurwa kugira ngo abantu bashobore kujyana n’imirimo ndetse n’ubumenyi bishya by’ikinyagihumbi.

 

Umwezi.net      

Rwabuneza Anastase

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top