Amakuru mashya
You are here: Home / Amahanga / Ubwongereza: Mu minsi ya vuba Rwanda day London nk’uko bikorwa ahandi

Ubwongereza: Mu minsi ya vuba Rwanda day London nk’uko bikorwa ahandi

Uyu munsi wabayeho mu Bufaransa n’Amerika, ubu igihugu cy’ubwongereza naho witezwe tariki ya 18 Gicurasi 2013, ukazabera mu murwa w’Ubwongereza London mu gace kitwa Business Design Centre, London – 52 Upper Street -N1 London-United Kingdom. Aho Rwanda Day yabaye hose yagiye yitabirwa n’abanyarwanda, n’inshuti z’u Rwanda batari bake.

rwanda day

Perezida Kagame muri Rwanda Day 2011

Mu gihe tugikomeje iyi nkuru hagati aho ku bifuza kwiyandikisha kugaragara yo kuri uyu munsi, mwakwifashisha uyu murongo wa internet : www.visa4uk.gov.uk/ApplyNow.aspx mu Burayi, ibiro bihagarariye u Bwongereza, biherereye i Paris mu Bufaransa, bikorera ku murongo wa internet gusa (Online).E_mail : rwandaday2013@gmail.com

Undi murongo mwakuraho amakuru ni ku rubuga nkoranyambaga rwiswe Facebook ni
http://rwandadayuk.eventbrite.co.uk/

Abafite inkomoko y’ubunyarwanda batuye mu murwa wa London, nabo muri iki gihugu cy’Ubwongereza bose, biteguye  kuhahurira n’abandi banyarwanda n’inshuti zabo, ndetse n’abandi bo ku mugabane w’u Burayi, bose biteguye uyu munsi utagira uko usa kuri bo,  wiswe Rwanda day London 2013, aho bazaba bari kumwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

logo rwanda day

Rwanda Day nk’Ikimenyetso cy’ihuriro ry’abanyarwanda batuye hanze yarwo

Nk’uko byatangarijwe itangazamakuru n’Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi Masozera Robert, byumwihariko uri mu bategura uyu munsi afatanyije n’izindi Ambasade z’u Rwanda zo mu Burayi.

Yasabye abanyarwanda bose bo muri Diaspora zo ku mugabane w’u Burayi n’ahandi, kuzitabira kwakira umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame n’intumwa azaba ayoboye. Aho bazaganira ku iterambere n’ubukungu by’u Rwanda, banisanzuye mu kungurana ibitekerezo byubaka igihugu cya gakondo ya basekuruza babo, nabo ubwabo bafiteho uruhare mu mizamukire yacyo.

Si ubwa mbere Rwanda Day ibaho, ahubwo ni ku nshuro ya kane abanyarwanda bahuriza-hamwe mu gukusanya umusanzu w’ibitekerezo, n’ibindi bizamura u Rwanda, icy’ingenzi kigenderewe ari ukwiyubakira igihugu.

Nko muri Kamena 2011, wabereye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Nzeri 2011 ubera mu Bufaransa, muri Nzeri 2012 uba i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

umwezi.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Scroll To Top