Sponsored Stories

RSSB : INSHINGANO ZAYO Z´INGENZI IGISHINGWA N’IZO YONGEREWE NYUMA

Mu rwego rwo kumenya byimbitse ikigo RSSB n´inshingano cyahawe ndetse n´izo cyongerewe, twavuga nka mituweli, ndetse no kwishingira ikiruhuko cy´ababyeyi bakonsa amezi atatu bahembwa umushahara wabo mbumbe. Muri iyi nyandiko tugiye  kubagezaho birambuye izo nshingano nuko zikora muri gahunda yo kunoza imikorere. Ikigo RSSB kikaba gikomoka ku cyahoze ari Isanduku y´Ubwiteganyirize bw´Abakozi mu Rwanda (C..S.R) na RAMA (La Rwandaise d´Assurance Maladies) byahujwe biba ikigo kimwe cyahawe iri zina ryavuzwe hejuru. izo nshingano ni izi zikurikira :

– Gukurikirana no guteza imbere ibyerekeye pansiyo, ubwishingizi   bw´indwara ubwishingizi bw´ibyago bikomoka ku kazi, ubwishingizi bw´ikiruhuko cyo kubyara, ubwizigame bwa mbere  y´izabukuru n´andi mashami yaba ngombwa ;

– Kwandika abakoresha, abakozi abateganyirizwa, n´abiteganyirije ku giti cyabo bari mu mashami y´ubwiteganyirize RSSB icunga ;

 

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Gatera Jonathan

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Bwana Gatera Jonathan asobanura ubwiteganyirize mu Rwanda uko bwifashe

hakiba-solange

Umuyobozi Mukuru Bwana Gatera Jonathan i buryo na Madamu Hakiba Solange Umuyobozi Mukuru Wungirije ibumoso

  • – Gukusanya no gucunga imisanzu nk´uko biteganywa n´amategeko ;
  • – Kwakira no gucunga inkunga ;
  • – Kwishyura ibigenerwa abateganyirijwe ;
  • – Gushora imari hakurikijwe amategeko ;
  • – Kugira uruhare mu kugena politiki y’ubwiteganyirize ;
  • – Kugira inama Guverinoma ku bijyanye n’ubwiteganyirize ;
  • – Gushyikirana no gukorana n’ibindi igo bihuje inshingano haba ku rwego rw’akarere u Rwanda ruherereyemo cyangwa ku rwego mpuzamahanga ;
  • – Gukomeza kuvuza abanyamuryango bagiye mu zabukuru bahabwa amafaranga ya pansiyo ya buri kwezi.

Umwezi.net     U. Alphonse

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top