inkuru nshya

Inteko Ishinga Amategeko yatangiye ubufatanye mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside

Ubu bufatanye bwatangiriye mu biganiro Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagiranye n’Abadepite baturutse muri bimwe mu bihugu by’i Burayi, bari mu muryango wa EGAM, baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22.

EGAM ni ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abafaransa n’Abanyaburayi bahuriye mu muryango wo mu Burayi urwanya irondabwoko, Mouvement antiraciste européen.

Ni ubwa mbere iri huriro riza kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka rizanye n’Abadepite bo mu Nteko zishinga amategeko zo mu bihugu by’i Burayi nka Engel Frank wo muri Luxemourg, Herve Feron, Umufaransa, Ward Julie wo mu Bwongereza, Zala Boris wo muri Slovaquie na Meiward Peter wo muri Bundestag.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda rikumira, rikanarwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside, Depite Karenzi Theoneste, yavuze ko batangiye ubufatanye bukomeye mu nzego zose kuko n’abahakana bakanapfobya Jenoside bifatanya mu mugambi wabo mubisha.

Akomeza avuga ko ubu bufatanye buzakomeza ku buryo ku Isi yose hazaba hari amatsinda asobanukiwe neza amateka y’u Rwanda bityo anafashe Abanyarwanda kurwanya abayapfobya.

Yagize ati“Mu nteko zishinga amategeko zo ku Isi yose hazaba hari amatsinda adufasha guhashya ihakana n’ipfobya rya Jenoside bityo ibyo u Rwanda rutashobora gukorera mu bindi bihugu birimo abapfobya bakanahakana Jenoside, ayo matsinda adufashe.”

 

Ifoto rusange y’abagize itsinda rya EGAM na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Depite Karenzi asanga abahakana bakanapfobya Jenoside ari abayiteguye bakanayigiramo uruhare bashaka kwivanaho icyo cyaha n’ababifitemo inyungu za politiki.

Umudepite waturutse mu Bufaransa akaba na Meya wa Tomblaine, Herve Feron, yanenze imyitwarire ya bamwe mu Bafaransa nka Alain Juppe bakomeje gutoneka Abanyarwanda bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati”Ahakana ibyabaye mu Rwanda, amateka n’uruhare rw’u Bufaransa bari mu nshingano mu gihe cya Jenoside. Nenga cyane buriya buryo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga ahakana uruhare rw’ibyo bakoze.”

Akomeza avuga ko guhakana no gupfobya ari ikibazo mpuzamahanga kandi yiyemeje kumvisha bagenzi be mu nteko ishinga amategeko iwabo, sosiyete sivile n’abandi ko inyandiko zivuga ukuri ku byabaye mu Rwanda zose zikwiye gushyirwa ahagaragara.

Umuyobozi wa EGAM, Benjamin Abtan , yagarutse ku nyandiko baherutse gushyira ahagaragara ivuga ko imyaka 22 ishize ihagije bityo igihe kigeze ngo ukuri kujye ahagaragara.

Yagize ati”Imyaka 22 irashize, ibintu bigomba kujya ahagaragara, ntidushaka gukomeza kubaho mu mateka mabi.”

Mu ntangiro z’iki cyumweru nibwo iri huriro ryasohoye inyandiko yasinyweho n’Abadepite 20 mu nteko ishinga amategeko y’u Bufaransa, 11 bo mu nteko ishinga amategeko y’u Burayi, abayobozi b’amakomini, abahagarariye amashyirahamwe ya politiki n’urubyiruko rurwanya irondabwoko.

Abayisinyeho bagaragaza ko bababazwa no kuba Leta y’u Bufaransa ikomeje guceceka ku busabe bwa benshi bwo gukurikirana Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top