UBUREZI

Ikinyarwanda kigiye kwigishwa by’umwihariko mu mashuri yose

Mu nama y’umushyikirano kuri uyu wa kabiri Musenyeri Nzakamwita ko yasabye ko ururimi rw’ikinyarwanda rwakwitabwaho by’umwihariko ndetse n’abana bakarwiga neza.
Iki kibazo cyakiriwe neza na bamwe mubari muri iyi nama y’umushyikirano ndetse basaba ko iyi nama yagira umwanzuro igifatira.
Minisitiri w’uburezi Dr Papias Musafiri afata ijambo yasobanuye uburyo ururimi rw’ikinyarwanda rwigishwa mu mashuri kuva mu mashuri abanza kugeza mu mahuri yisumbuye.
Abari muri iyi nama y’umushyikirano bagaragaje ko uburyo ikinyarwanda kigishwa budahagije basaba ko harebwa uburyo amasaha yacyo yakwiyongera kuko abana iyo barangije amashuri yisumbuye usanga batazi uru rurimi.
Perezida Kagame muri iyi nama y’umushyikirano yasabye ko ururimi rw’ikinyarwanda rwahabwa agaciro mu burezi bwo mu Rwanda
Ibi kandi byashimangiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wasabye ko Minisiteri y’uburezi yanononsora imyigishirize y’ururimi rw’ikinyarwanda umwana akarangiza amashuri azi ikinyarwanda.
Aha Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Papias yavuze ko hari porogaramu nshya y’imyigishirize izatangirana n’umwaka utaha. Iyi porogaramu ngo yahaye ikinyarwanda umwanya uhagije.

 Musenyeri Nzakamwita
Perezida Kagame yavuze ko bidahagije maze Minisitiri Papias asubiza ko iki kibazo kigiye kwigwaho by’umwihariko.
Si iki kibazo cyonyine cyagaragaye mu burezi kuko hagarutsweho ikibazo cya buruse z’abanyeshuri zitinda kugera ku banyeshuri.
Uwo uri ibumoso witegereza imbere ni Dr Musafiri Papias Minisitiri w’uburezi mu Rwanda
Perezida Kagame yasabye Minisiteri y’uburezi, iya Finance na BRD kwihutisha ikibazo abana ntibazongere guhura n’ibibazo byo kutagerwaho ku gihe n’amafaranga ya Buruse.
Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Papias Malimba na Minisitiri w’imali Ambasaderi Gatete Claver biyemeje ko noneho amafaranga y’abanyeshuri azajya agera ku banyeshuri mbere y’uko ukwezi gutangira, bityo ibibazo bahuranaga nabyo bitewe n’itinda ry’amafaranga bikarangira.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top