UBUREZI

Gufatira amanota yihariye ku bakobwa mu guhabwa imyanya mu mashuri bigiye gusubirwaho

Rwamukwaya-Olivier

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko uburyo abakobwa bajyaga bafatirwaho amanota make ugereranyije n’abahungu mu guhabwa imyanya mu mashuri acumbikira abanyeshuri bigiye gusubirwamo.
Ubwo kuri uyu wa Kane hatangazwaga amanota y’abanyeshuri, Ministeri yatangaje ko kuba hari uburyo abakobwa bajyaga bafatirwa ku manota make ubusanzwe atari ngombwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, yagize ati “abakobwa inota bafatirwaho, ubundi nta hame ry’uko ritandukana n’iry’abahungu rihari muri Minisiteri y’Uburezi. Rwose ntabwo hari iyo politiki ko abakobwa bafatirwa ku manota make ugereranyije n’aya basaza babo.”
Yakomeje asobanura ko kuba hari abakobwa bashobora kubona ibigo bicumbikira abanyeshuri, biterwa n’imyanya yihariye y’abakobwa mu bigo bitakira abahungu.
Ashimangira ko inota ryitwa ko ryafatiweho abahungu, ari ryo mu by’ukuri riba ryafatiwe kuri bose ku bahungu n’abakobwa.
Rwamukwaya akomeza asobanura ko kugira ngo icyo kibazo kirangire cy’ababona ko abahungu baryamirwaga, Minisitere igiye kujya ibanza ireba imyanya ibigo bifite byose, noneho ibicumbikiramo ibitsina byombi bikaba byajyamo abakobwa bake, ku buryo hakomeza kugenderwa ku inota rimwe, abandi bagashyirwa muri bya bigo bitakira abahungu.
Ubusanzwe, Rwamukwaya yavuze ko bitewe n’abatsinze, Minisiteri yajyaga itondeka abanyeshuri kugera ku mubare w’imyanya ihari mu bigo bicumbikira abana, ititaye ku gitsina, hakaza kuboneka bya bigo byihariye bikeneye abakobwa, bikaza gutuma inota ry’abakobwa rimanurwa.
Mu biteganywa gukorwa, yavuze ko muri ibyo bigo byihariye hagiye kujya habanza gushyirwamo abatsinze kurusha abandi, noneho muri ya yindi ya rusange, yuzuzwe nyuma, inota rikomeze kuba rimwe nta busumbane.
Mu bihe bitandukanye mu miryango, ababyeyi bamwe bagaragaza ko ubu ari ikibazo kubona abana babiri umukobwa n’umuhungu, bose ntawe uhejwe kujya mu ishuri, bakora ikizamini kimwe, umuhungu akaba yanarusha umukobwa, ariko umukobwa akabona amahirwe yo kwiga ku kigo kimucumbikira, musaza we akakibura.
Mu mibare igaragaza imitsindire y’abanyeshuri mu byiciro byombi, abakobwa mu mwaka wa 2015 batsinze ari benshi ugereranyije n’abahungu nubwo abakobwa ari bake ku batsindira ku inota ryo hejuru.
Mu barangije amashuri abanza abakobwa ni 74,357( 54,67% by’abakoze), abahungu ari 61,650 (45,33%).
Naho mu cyiciro rusange mu bakandida 84,868, abatsinze ni 74, 036 ( ikigero cya 87,24% cy’abakoze); mu bakobwa 44,998, hatsinzemo 38,277(51.70 %). Abahungu bo 39,870, hatsinda 35,759 (48.30%).

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top