Ibindi

Umushumba wa kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yemeje ko mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka aribwo Mama Teresa wamenyekanye cyane afasha abakene azagirwa umutagatifu

Mama Tereza ari mu bana yitagaho

Nyuma y’umwiherero w’abayobozi batandukanye ba Kiliziya Gatolika bigira hamwe niba Mama Teresa yazashyirwa mu batagatifu, byaje kwemezwa ko uyu mubyeyi wabereye benshi urugero mu kwita ku mbabare agomba kugirwa umutagatifu, aho byahujwe n’ukwezi yatabarukiyemo.

Bemeje ko ibi birori by’impurirane bizaba mu kwezi kwa cyenda, ari nako yapfiriyemo ubwo byari mu mwaka wa 1997, bityo hakazaba hanizihizwa isabukuru y’imyaka 19 amaze yitabye Imana.

Biteganyijwe ko uyu muhango uzaba witabiriwe n’imbaga y’abantu ibihumbi bazaba baturutse imihanda yose baje guha icyubahiro uyu mubyeyi ari nako agirwa umutagatifu mu buryo bwemewe.

Uretse iyi minsi yahuriranye kandi, uyu muhango uhuriranye n’igihe hazaba hizihizwa umwaka w’impuwe watangijwe na Papa Francis.

Mama Teresa azagirwa umutagatifu akurikira Papa Yohani Pawulo wa II iherutse gushyirwa mu batagatifu Mama Teresa uzwi ku mazina ye bwite Agnes Gonxha Bojaxhiu yavutse mu mwaka 1910, ariko akaba nyuma yaraje kujya mu Buhinde mu 1929.

Teresa ari mu bantu bake ku isi bitangiye abakene bikagaragarira isi yose, ku buryo mu mwaka wa 1979 yahawe igihembo cya Nobel kubera kwita ku bakene, cyane abari barwaye ibibembe banenwaga mu Buhinde barabuze ubitaho mu cyaro cya Calcutta.

Mama Teresa yari yashyizwe mu rwego rw’abahire na Papa Jean Paul II mu mwaka wa 2003, akaba yarasuye u Rwanda ndetse, ahashinga ibigo bibiri by’ababikira b’urukundo, kimwe kiri mu Kiyovu, hepfo ya Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu, ikindi kiri i Byumba mu Majyaruguru.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top