Afurika

Ku isi hari ibiti birenga miliyari ibihumbi bitatu

Niba n'Ibiti by'ishyamba rya Nyungwe byarabaruwe, ariko ngo ibiti byose biri ku isi ni miyari ibihumbi bitatu

Abahanga bakora byinshi, ariko ibijyanye n’ibinyabuzima byo bakora ibirengaho. Nyuma y’aho muri Amerika umwe abonye igiti gishobora kwera amoko 40 y’imbuto atandukanye, ubu noneho abandi bo baratangaza umubare nyirizina w’ibiti biri ku isi, ubu ngo haba habarurwa ibiti bikabakaba miliyari ibihumbi bitatu.
Aba bahanga bemeza kuva umuntu yagera ku isi, umubare w’ibiti umaze kugabanukaho 46%. Uyu mubare w’ibiti uratangazwa n’ikipe mpuzamahanga y’abahanga, umubare batangaza, ukubye inshuro munani, umubare w’ibiti wari usanzwe uzwi.
Inkuru dukesha akanyamakuru La Nature, ikomeza yerekana ko imirimo y’ umuntu ibangamira cyane ubucucike bw’ibiti mu isi. Abashakashatsi bemeza ko ibiti birenga miliyari 15 bitemwa buri mwaka.
Kuva ubuhinzi bwatangira gukorwa ku isi hashize nk’imyaka ibihumbi 12, umubare w’ibiti ku isi yose wagabanutseho 46%.Thomas Crowther wo muri Kaminuza ya Yale ari nayo iyoboye ubu bushakashatsi, avuga ko uruhare rwa muntu mu kubangamira ibiti, ruteye ubwoba cyane. Yemeza ko yari yiteze ikiremwamuntu kigomba uruhare runini mu mibereho y’ibiti ku isi, ariko atigeze akeka ko byagera aho cyiharira no kugenga ubucucike bwabyo.
Mbere icishirizo rya mbere ryagezaga umubare w’ibiti biri ku isi kuri miliyari 400, ryar rishingiye ahanini ku mashusho yatanzwe na Satelite. N’ubwo iyo isshusho ifatiwe kure yerekana byinshi ku hantu amashyamba ari, ntiyerekana ingano imwe n’iyo umuntu yagenda abara kimwe kimwe.

Niba n'Ibiti by'ishyamba rya Nyungwe byarabaruwe, ariko ngo ibiti byose biri ku isi ni miyari ibihumbi bitatu

Kugirango bagere kuri uwo mubare rero w’ibiti 3 041 173 150 000 (Miliyari ibihumbi bitatu na mirongo ine n’imwe na miliyoni ijana na mirongo irindwi n’eshatu n’ibihumbi ijana na mirongo itanu), abashakashatsi bashyize hamwe ibyo bavanye ku mashusho yafashwe na Satelite, ku hantu ibihumbi 400hagiye hatoranywa harenga n’amashyirahamwe yo mu bihugu byose byo ku isi.
Thomas Crowther akomeza avuga ko ibi bitandukanye no kuvumbura ibiti bishya, ahubwo ko batanze andi makuru atari azwi, agiye kubafasha gusubira muri menshi mu macishirizo yabanje.
Ubu umubare w’ibiti waragabanutse cyane kuva umuntu atangiriye kujijuka, kandi uyu mubare ukomeje kugenda ugabanuka ku ntera ndende cyane. Ibi birasaba abatuye isi gukaza umurego mu kurengera ibiti.
Ubucucike bunini bw’ibiti buri mu mashyamba yo muri Amerika ya Ruguru, muri Sikandinaviyana mu Burusiya. Aya mashyamb agizwe ahanini n’ibiti by’amahwa, afite ibirenga miliyari 750, ni ukuvuga 24% by’ibiti byose byo ku isi. Amashyamba yo mu bihugu byegereye ya mirongo y’isi bita Tropiques (forêts tropicales et subtropicales), yo afite ibiti bikabakaba miliyari 1300 ni ukuvuga 43% by’ibiti byose byo mu isi.
Muri rusange kuri iyi si umuntu umwe uyituye ashobora kugira ishyamba ry’ibiti 422.
Bimenyimana Jérémie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top