Afurika

CHAN 2016 BIRASHYUSHYE: Moise Katumbi yageze i Kigali gushyigikira RDC ku mukino wa nyuma

Moise Katumbi asuhuza abakinnyi ba Congo

Umunyapoliti akaba n’umuyobozi w’ikipe ya TP Mazembe yo muri Congo Kinshasa, Moise Katumbi, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu aje gushyigikira Ingwe za Congo ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo bagomba gukina na Mali kuri iki Cyumweru saa kumi n’ebyiri n’igice.
Byagiye bivugwa kenshi ko uyu muherwe uzwiho gukunda ruhago ku rwego rwo hejuru yagombaga kuza ku mukino wa ¼ DR Congo ikina n’u Rwanda ariko birangira atahagaragaye.
Katumbi araba anareba abakinnyi batatu bakinira ikipe ye ya TP Mazembe barimo Bope Merveille, Joel Kimwaki na Jonathan Bolingi by’umwihariko areba uko Elia Lina Meschakh aherutse kugura muri Don Bosco yitwara dore ko ari n’umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane muri iri rushanwa.
Uretse Katumbi, byitezwe ko RDC iraba ifite abafana benshi cyane kuri Stade Amahoro bitewe n’uburyo guhera muri ¼ bagiye binjira ku mupaka ari benshi cyane ndetse n’uyu munsi bakaba bakiri kuza.

Moise Katumbi asuhuza abakinnyi ba Congo

RDC yasezereye u Rwanda muri ¼ ku bitego bibiri kuri kimwe, igeze muri ½ isezerera Guinea kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko iminota 90 yari yarangiye ari ubusa ku busa bajya mu minota 30 y’inyongera bakanganya kimwe kuri kimwe.
Mu bandi bayobozi bakomeye bari bube bitabiriye uyu mukino, harimo Gianni Infantino, Umunyamabanga Mukuru wa FIFA uniyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi.

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top