Amakuru mashya
You are here: Home / Amahanga / Afurika / Oprah yatanye bidasubirwaho na Katauti, nyuma y’uko araranye na Diamond

Oprah yatanye bidasubirwaho na Katauti, nyuma y’uko araranye na Diamond

Kugeza ubu, Ndikumana Katauti yamaze gusenda umugore we Irene Uwoya, nyuma yo kumenya amakuru y’uko uyu mugore yararanye na Diamond muri Hoteli. 

Nk’uko Irene Uwoya yabitangarije umunyamakuru wa GPR, ikinyamakuru cyandikirwa muri Tanzaniya, Ndikumana Katauti amaze gusoma iyi nkuru y’ukuntu umugore we yamuciye inyuma, yahise yitura hasi agira ikibazo gikomeye cyane. Nyuma Katauti yahise afata umwanzuro wo gutandukana bidasubirwaho n’uyu mugore we.
Ntibikiri ibihuha kuko Irene Uwoya ubwe, ni we watangaje ko urugo rwe n’umugabo we Katauti, rwamaze gusenyuka kubera umuhanzi Diamond wamusohokanye muri Mbezi Beach, Dar es Salaam bakanararana ku buriri bumwe.

abacanye inyumapsd

Dore Diamond uwo Opray yazize ijoro rimwe gusa none Katawuti yamuvuyeho

Abajijwe impamvu muri iyi minsi Katauti yamwanze, Uwoya ntiyazuyaje yagize ati, “Umugabo wanjye yaranyanze, nyuma yo gusoma inkuru ya Diamond. Yabonye iyo nkuru yanjye na Diamond muri Hoteli yarababaye cyane. Yituye hasi agira ikibazo”

Abajijwe niba koko ikibazo cyatumye Katauti amureka burundu ari inkuru ya Diamond, Uwoya yasubije agira ati, “akibona iriya nkuru yahise agwa hasi. Nyuma mu gitondo yahise asubira iwabo. Yamaze kumbwira ko byarangiye sinzi niba azangarukira”

Uyu mugore yakomeje avuga ko muri iki gihe amerewe nabi, umuryango we nawo waramwanze kubera gusohokana na Diamond aciye umugabo we inyuma. Katauti yaramwanze n’umuryango we waramwanze, ubu ari hagati nk’ururimi.

Ku itariki ya 25/3/2013 nibwo Diamond na Uwoya bafotowe basohokanye Mbezi Beach, Dar es Salaam. Baraye mu cyumba kimwe gifite nomero 208, binjiyemo saa mbili n’iminota 24 basohokamo saa tatu n’iminota 13 za mu gitondo.

Ndikumana Katauti yamaze kugaruka mu mujyi wa Kigali. Ubu ari wenyine, na Oprah akaba wenyine muri Tanzaniya. Ayamakuru turakesha urubuga rwa interineti:gukunda.com

umwezi.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Scroll To Top