Amakuru mashya
You are here: Home / Amahanga / Afurika / Imirwano hagati ya FDLR na Mai Mai yaguyemo abantu barindwi bapfa zahabu

Imirwano hagati ya FDLR na Mai Mai yaguyemo abantu barindwi bapfa zahabu

Umutwe w’inyeshyamba Mayi Mayi bagabye igitero ku ntagondwa z’abahutu bakoze jenoside mu Rwanda bazwi nka FDLR mu ijoro ryo kuwa gatatu 10 no kuwa kane tariki ya 11 i Fungula Macho muri Lubero Kivu y’Amajyaruguru, hapfa abantu barindwi n’umwana watwawe na FDLR. Ibi n’ibyatangajwe n’imiryango itegamiye kuri Leta kuri radio okapi.net

mudacumura

Sylvestre Mudacumura umuyobozi wa FDLR

Ayo makuru avuga ko FDLR yari yagabweho igitero gitunguranye na Mai Mai, yari iyobowe na Eric Kambale, iri tsinda ryabayeho mu 2012 riza rikora ibikorwa bya gisirikare i Fungula Macho, Viyinga na Muhangi.

Imiryango itegamiye kuri Leta yatunze agatoki iyi mitwe yasubiranyemo, nyuma yo gusubira inyuma aho yari muri Kivu y’amajyaruguru, hashize amezi abiri batumvikana uwakwegukana aka gace ka Fungula Macho gakungahaye kuri zahabu.

Kuri iki kibazo, Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu Ntara ya Lubero buhagarariwe na colonel Serushago, bwashimangiye ko hari imitwe myinshi yitwara gisirikare iri mu Ntara ya Lubero.

Nka Mai-Mai Aigle rouge, Mai Mai Jean Luc, Mai-Mai Fontaine, Mai-Mai Simba de Morgan. Iyi mitwe ari yo iri ku isonga mu guteza umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Indorerezi zifuza ko muri aka gace ka Lubero hakoherezwa ingabo nyinshi za Congo, zo kugenzura utwo duce, kandi ko ibi abaturage bazabyishimira.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Scroll To Top