Uncategorized

FIFA irasabwa ko abakinnyi b’abagore bajya bahembwa kimwe n’abagabo

Bamwe mu bagize ishyaka ry’abarepublike bo muri sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika basabye ko abakinnyi b’umupira w’amaguru bazajya bahembwa amafaranga angana n’ay’abagabo.
Ibyo babisabye nyuma nyuma yaho ikipe y’igihugu y’abagore y’Amerika iherutse kwegulana igikombe cy’isi cy’abagore igahabwa miliyoni 2 z’amadorali mu gihe iy’abagabo iheruka kucyegukana yahawe miliyoni 35 z’amadorali.

Ibi byatangijwe na senateri Patrick Leahy, ariko kuri ubu sena ya Amerika yose yahagarukiye gusaba FIFA ko yazajya ihemba amafaranga angana ku bakinnyi b’abagore n’abagabo nyuma yaho ikipe yabagore y’Amerika yegukaniye igikombe cy’isi mu kwezi kwa Nyakanga igahembwa miliyoni 2 nyuma yo gutsinda ikipe y’ubuyapani, naho ikipe yegukanye igikombe cy’isi umwaka ushize y’Ubudage ikaba yarahembwe miliyoni 35 z’amadorali nyuma yo gutsinda Argentina.
Uruuga nkoranyambaga agasaro.com dukesha iyi nkuru, ruvuga ko nubwo hari abari muri sena batemeranye na Leahy ku kuba basaba FIFA kujya ihemba amafaranga amwe ku makipe y’abagore n’ay’abagabo, hari abashygikiye Leahy bafashe umwanzuro wo kuzabigeza muri FIFA.
K.Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

To Top