Afurika

Kenya : Abatishyura abakozi bo mu rugo bazajya bahabwa ibihano bikaze

Leta ya Kenya yatoye umushinga w’ itegeko rihana abafata nabi abakozi bo mu rugo aho bateganya ko uzajya ahamwa n’icyaha cyo guhohotera umukozi, kutamuhemba, kumukoresha imirimo ivunanye n’ibindi byaha byose byerekana ko ufata nabi umukozi.
Muri uwo mushinga w’itegeko bateganya ko uzajya ahamya n’icyaha cyo gufata nabi umukozi azajya ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amashiringi 500,000 y’amanyakenya.

Muri uwo mushinga kandi bavuga ko abazajya badahembe neza abakozi, kubambura, no kutabahembera igihe ko bazajya bahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amashiringi 500,000
Kuri ubu uyu mushinga w’itegeko wamaze kugezwa imbere y’abagize inteko ishinga amategeko ngo ubanze wigweho neza ubone gushyirwa mu bikorwa.
Urubuga nkoranyambaga agasaro.com dukesha iyi nkuru narwo ruyikesha urubuga citizentv.co.ke, ruvuga ko Byitezwe ko iri tegeko rizahindura byinshi mu mibereho y’abakozi bo mu rugo n’abakoresha babo ariko cyane cyane rukaba rirebana no kurengera abakozi bo mu rugo babuzwaga uburenganzira bwabo bagakoresha ubucakara n’indi mirimo itakaza agaciro k’umuntu.
Muri uyu mushinga w’itegeko kandi bategeka abakoresha abakozi bo muru rugo kuja babagenera amafunguro atatu ku munsi, kubagenera aho kuryama heza, no kubakoresha ahantu hafite umutekano wizewe. Ibi ndetse bikaba bibujijwe kuba wabihamo umukozi wawe igihano ngo umwimwe ibyo kurya cyangwa se umwime aho kuryama igihe yakoze amakosa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top