AMAKURU MUTURERE

Gicumbi : Ubujura bw’insinga z’amashanyarazi burabugarije

Abaturage batuye mMu mujyi wa Gcumbi hagatiu murenge Byumba batangaza ko bamaze iminsi bafite ikibazo cy’abajura babiba insinga z’amashanyarazi bigatuma babaho nta muriro.
Umwe mu baturage avuga ko ubujura bw’amashanyarazi bukorwa mu masaha ya nijoro.
Agira bati, “Mu gicuku ijoro rinishye nibwo abajura baje maze nsohotse basohoka wkureba ikibaye birukira i rimwe sinabasha kugira uwo mfata ariko mu gitondo nibwo naje kureba nsanga insinga zose z’amashanyarazi bazibye.
Ati “ rwose numvise abantu biruka ubwo bari banyikanze mugitondo nsanga nta muriro mfite kubera ko nasanze urutsinga rwampaga umuriro w’amashanyarazi barutwaye.

Ibi byemezwa na Niyigena Alphonsine, uvuga ko babuze umuriro kubera insinga zibaha umuriro w’amashanyarazi bazitwaye.
Ati, “ nsanga biri mu biteza umutekano mucye kuko usanga iyo ijoro riguye twumva tudatekanye kubera umwijima,ibura umuriro kandi rituma riduteza igihombo kuko tutabasha kubika ibintu muri firigo nta muriro.”
Nkundabakuze Fulgence umukozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi ishami rya Gicumbi, avuga ko abakora ubujura bw’amashyanyarazi ari abantu basanzwe bazi ibyamashanyarazi kuko nta muturage utari umutekinisiye watinyuka kujya mu bikorwa nk’ibyo kuko umuriro wamufata.
Agira ati, ‘ iyo urebye ubu bujura bw’izi nsinga usanga nta muturage washobora kuziba kuko uburyo bukoreshwa bazitwara ni uburyo nk’ubwo twese dukoresha dukora umuriro.”
Aha asanga bikorwa n’abantu bazi iby’amashanyarazi ndetse bazi umuryo bibamo insinga zica mu butaka n’izinyura hejuru ku mapoto.
Asaba ubufatanye n’inzego zose ndetse n’abaturage kugirango babashe kumenya neza abiba izo nsinga z’amashanyarazi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba bwo busaba abaturage gukaza amarondo ndetse bakajya batanga amakuru ku gihe kugirango iki kibazo cy’ubujura gicike burundu.
K.Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top