UBUKUNGU

RURA yazamuye ibiciro byo gutwara abantu

Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyatangaje ko cyazamuye ibiciro byo gutwara abantu, aho mu Mujyi wa Kigali byiyongereyeho amafaranga abiri n’ifaranga rimwe kuri kilometero hanze ya Kigali.
Ku modoka zisanzwe zitwara abagenzi, itangazo rya RURA rivuga ko mu Mugi wa Kigali ibiciro byavuye ku mafaranga y’ u Rwanda 18 akagera kuri 20 mu mihanda yo mu Mugi wa Kigali, mu mihanda yo hanze y’Umugi wa Kigali biva ku mafaranga 18 bigera kuri 19 kuri kilometero.
Ku modoka za ‘Taxi voiture’, igiciro ku kilometero cya mbere ni amafaranga 1500, mu gihe ku modoka zikorera ku kibuga cy’indege ari amafaranga 2500 ku kilometero cya mbere.
Ibiciro ku kilometero cya kabiri ntibyahindutse, ni amafaranga 500 ku modoka zisanzwe na 600 ku kibuga cy’ indege.
Ibiciro byo gukodesha taxi voiture byagumye ku bihumbi 48 by’amafaranga y’ u Rwanda ku munsi uvanyemo umusoro ku nyungu, VAT. Gukodesha iyo modoka ku munsi bingana n’amasaha 12, mu gihe ibilometero igenda bitagomba kurenga 150..
Ibiciro byashyizweho muri uru rwego bizamara imyaka ibiri, kereka igihe ibiciro bya essence byazamuka bikajya hejuru y’amafaranga 959 kuri litiro cyangwa bikajya munsi y’amafaranga 817 kuri litiro. Ibi biciro bizatangira gukurikizwa ku itariki ya 1 Ugushyingo 2015.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top