inkuru nshya

Perezida Kagame yashimye ubufanye u Rwanda rufitanye na INTERPOL

Perezida Kagame yashimye ubufanye u Rwanda rufitanye na INTERPOL

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2015, ubwo yatangizaga inama rusange ya 84 y’ihuriro rya Police Mpuzamanga (Interpol) iri kubera i Kigali, Perezida Kagame yavuze ko isi igeramiwe n’ibyaha byambukiranya imipaka bijyana n’iterambere ryihuta ashima ubufatanye u Rwanda rufitanye na INTERPOL.

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bazi neza kubura umutekano icyo bivuze, avuga ko hari igihe abashinzwe gucunga umutekano w’abaturage aribo bagiye imbere mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Yashimiye uruhare rwa Interpol mu gushakisha abasize bakoze Jenoside kugira ngo ubutabera buhabwe abayikorewe.
Perezida Kagame yauze ko mu myaka 21 ishize u Rwanda ruri kubaka ubuyobozi bugizwe n’inzego zibereyeho abaturage kandi zikorana nabo.
Perezida Kagame avuga ko kubera ubukana bw’ibyaha byambukiranya imipaka, nta gihugu cyakwishoboza guhashya ibi byaha ko ariyo mpamvu hakwiye kubaho ubufatanye bw’ibihugu na Interpol.
Yavuze ko Rwanda ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa w’ibanze wa Interpol mu gukumira ibyaha no kubaka isi itekanye.

Iyi nama rusange ya 84 ya Interpol iri kubera i Kigali nyuma y’iya 83 yabereye i Mexico muri Mexique umwaka ushize ari naho u Rwanda rwatorewe kwakira iyi ya 84 ikaba yitabiriwe n’abantu bavuye mu bihugu 190.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top