inkuru nshya

Ubushyuhe bukabije mu burasirazuba bwo hagati

Ubushyuhe bukabije mu burasirazuba bwo hagati

Ubusanzwe ubushyuhe n’ubukonje birajyana, hakaba igihe cy’imbeho hamwe bita Hiver, imvura ikimara agahinda. Muri icyo gihe abafite amakoti ntibatana nayo, nyamara igihe kiragera ayo makoti akabikwa, abantu bakambara imyenda iciye bugufi, ubuzima bugakomeza, ubwo hatashye ubushyuhe. Ariko rero abahanga bamaze kwerekana ko kugeza mu mwaka wa 2100, mu Burasirazuba bwo hagati ubushyuhe ngo buzaba bukabije cyane ku buryo abantu batazaba babasha kubayo.

Niba nta gikozwe ngo imirasire ituruka kuri carbone igabanuke cyane, ubuzima buraza guhagaragrara mu burasirazuba bwo hagati. Umwaka wa 2015 urarusha uwa 2014 gushyuha. Mu gihe ibyuma bipima ubushyuhe byitwa mu gifaransa thermomètre bigaragarije ubushyuhe kuri dogere za Selisiyusi 74 mu bice bimwe by’igihugu cya Irak mu kwezi kwa Nyakanga, ubuyobozi bw’icyo gihugu bwiyemeje gutanga ikiruhuko cy’iminsi ine kuri buri wese. Hari hashyushye cyane ku buryo ntawasohokaga. N’ubwo ubu bushyuhe bugaragaye ku kigero cyo hejuru butageze kuri Dogere 81 zagaragaye i Dharan muri Arabiya Sawudite mu mwaka wa 2003, ubu bushyuhe buhangayikishije isi.
Mu mpera z’iki kinyejana ni imihindagurikire y ‘ikirere ikomeje ku rugero iriho, impeshyi zishyushye cyane, bishobora kubera abantu batuye mu burasirazuba bwo hagati akaga gahora ho, kandi ntawe ushobora wahakandagira, kuko ako gace kagenda karushaho kurenga igipimo, kandi kakagenda gatoha kurushaho.
Mu nyigo iheruka, abashakashatsi basumye ibigereranyo bibiri muri aka gace icya mbere ni icyakurikira gukomeza gukurura no gukoresha imirasire ikomoka ku mwuka wa carbone ku rugero biriho ubu, kandi ni iki cyakurikira ihagarikwa ryo kwangiza ikirere? Icya mbere, bibaye bikomeje, imijyi nka Abou Dhabi na Dubaï yatangira kurenga igipimo cy’ubuhyuhe cya dogere 74 za Selisiyusi. Muri ubu bushyuhe n’umuntu wabumenyereeye ate ntashobora kuba ahantu nk’aho nibura amasaha arenga atandatu.

Ibihugu bikennye ntibizihangana

Nk’uko bitangazwa na Jeremy Pal, umuhanga mu bijyane na génie civil akaba n’umwarimu wigisha ibijyanye n’ubumenyi bw’ibidukikije muri kaminuza ya Loyola Marymount y’i Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika, wanditse inyandiko dukesha iyi nkuru afatanyije na Elfatih Eltahir du MIT Ibigomba kwigirizwaho nkana n’ubu bushyuhe, ni ibihugu bikennye, kuko nk’uko Bwana Jeremy Pal akomeza avuga, ibihugu bikize byo byazisunga ibyuma bigabanya ubushyuhe cyangwa bikabwongera bizwi ku izina rya Climatiseurs, abaturage babyo bakabigira mu mazu yabo babamo n’aho bakorere, nk’uko bikorwa i Las Vega, kandi bigatuma ikoreshwa ry’ibyo byuma rizamuak muri rusange. Yongera ho ko mu bihugu bikennye nka Yemen batagera kuri ako karusho.
Si abantu gusa bazahura n’ibibazo. Kuko hari n’ibyuma bimwe na bimwe bitazakora. Nk’urugero indege zishobora kutazoroherwa no gufata ikirere mu gihe ziguruka, cyangwa gushyika hasi igihe zirimo zigwa muri ubwo bushyuhe bw’indengakamere, inzira za gari ya moshi nazo zishobora guta umurongo. Ubu bushyuhe kandi bushobora gutuma bimwe mu byuma by’ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo byinshi byongera gutekerezwaho. ko bagiye babona imihanda ishonga mu buhindi kubera ubushyuhe bwabaye ho mu kwezi kwa Gicurasi kwa 2015.
Jeremy Pal avuga ko bagerageza kohereza imashini mu kirere zigahangana n’ibihe bitoroshye biriyo, agasanga bakwiye kwitegura, bagashyira ku isi imashini zishobora guhangana n’ibyo bihe bikomeye
Inganda ziturutsa kubaho ku mirimo ikorerwa hanze nk’ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agtaciro cyangwa se imirimo ijyanye n’ubucukuzi bwa Peteroli na gaze, bishobora gutanga umuganda wabyo mu guhindura ikirere, iyo mirimo ishobora kutazagenda neza nk’uko byari bisanzwe. Uyu mushakashatsi yemeza ko hazaba hakenewe ubuhanga bukomeye kugira ngo iyo mirimo ikomeze igende neza mu bice bimwew na bimwe by’umwaka.
Inyigo zakozwe mbere zerekanaga ko ubu bushyuhe bukabije bushobora kuzabaho mu myaka 200 iri imbere, ariko iyi nyigo iratuma hatekerezwa ko bushobora kuza mbere cyane.
Inkuru ishyizwe mu kinyarwanda na
Bimenyimana Jérémie

 

1 Comment

1 Comment

  1. flxqukfhqv

    February 18, 2016 at 4:40 am

    JfPMcG lgfoztfxjazf, [url=http://huszrvomryyx.com/]huszrvomryyx[/url], [link=http://xyixdqpfweob.com/]xyixdqpfweob[/link], http://jiemzyhtbwpg.com/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top