Amakuru mashya
You are here: Home / Politiki / RDC: Inkomoko y’Intambara ibera muri Congo-Kinshasa [igice cya II]

RDC: Inkomoko y’Intambara ibera muri Congo-Kinshasa [igice cya II]

Ibaruwa yandikiwe Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Mu nimero yacu y’ubushize, twabagejejeho inkomoko y’intambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo, igice cya mbere, nk’uko twabigejejweho na Bwana KSN Jean Marie Vianney, umusomyi w’Ikinyamakuru Umwezi utuye mu gace ka Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.Muri iki gice cya kabiri, tugiye kubagezaho inyandiko ye [dufitiye kopi], igaragaza ibaruwa yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, amubaza ibibazo binyuranye, ndetse agira nicyo amusaba. 

best

Perezida Kagame, Perezida Kabila na Bishop Runiga

Bwana KSN Jean Marie Vianney, aragira ati; “Nyakubahwa Umunyamabanga Mukuru wa Loni, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo ntange umusanzu ku bibazo by’intambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’uburyo byabonerwa umuti.
Nyuma yo kwerekana inkomoko n’intandaro y’ibibazo by’intambara n’ubwicanyi bikorerwa bene wacu b’Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ndashaka kubabaza ibibazo bikurikira:
Ese iryo gabanywa ry’u Rwanda rikomekwa kuri Congo, ntabwo murizi koko ? Niba murizi kuki mudatumiza u Bubiligi, ngo buze bubisobanure rubifatanije n’u Budage, dore ko n’ubundi byakorewe i wabo mu mujyi wa Berlin mucyo bise “conference de Berlin”.
Ubwicanyi buherekejwe no gutwika byaberaga mu mujyi wa Goma, byabaga ku manywa y’ihangu. Kuki “Amnistie Internationale” itabikoreye ikigereranyo ngo igire icyo ibivugaho?
Ese urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi [CPI/Cours Pénale Internationale], kuki rutaracira imanza abo bantu babikoze.
I Kinshasa, uwitwa Ndomasi, watwikishije amapine ku manywa y’ihangu, abo yashinjaga kuba Abanyarwanda, bamubaza akavuga ko Umunyarwanda amugereranya nk’igikeri cyakandagiwe n’imodoka, urukiko rwa CPI rwamukozeho iki?
Butros Butros Ghali, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, wanze kumva ibyo Jenerali Romeo Dallaire, ubwo yamubwiraga ko Leta y’u Rwanda iri gutegura Jenoside, ntashake kubyumva ahubwo akabirebera, nyuma bikagaragara ko ibyo Dallaire yavugaga byari ukuri, Loni yakoze iki? Kuri icyo kibazo?
MONUSCO igurana intwaro amabuye y’agaciro na FDLR
Nkomeze mbabaze Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru, umutwe wa MONUSCO, kuva ugeze muri Congo ko nta bigwi na bimwe twigeze tuwubonaho, ahubwo waranzwe no gufata abagore ku ngufu, kugurana intwaro zanyu amabuye y’agaciro, ibyo mubikoraho iki?
Mushatse kumenya ukuri kwa byo mwabaza Abanyamakuru bo mu Rwanda, amashusho yabyo barazifite. Ubwo se niba atari mwe mwabahaye amabwiriza, uwo muyobozi mukuru w’ingabo za Loni muri Congo, atanga raporo yizo ntwaro ate? Igiteye isoni ni uko bazigurana amabuye y’agaciro na FDLR, izwi ku rwego rw’Isi nk’umutwe w’iterabwoba.
Ikindi giteye impungenge ni ukuntu bavuga ikibazo cya Kivu y’Amajyaruguru ni y’Amajyepfo, birengagiza ibyo bazi, ahubwo Abanyaburayi bagafata umwanzuro wo kwohereza indege zidafite abaderevu [drons] zo kurasa M23, mu rwego rwo gukomeza imigambi batarangije mu Rwanda muri 1994, none ubu bayimuriye mu gihugu cyacu ngo abe ariho bayisoreza.
Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru, ndakumenyesha ko Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bari muri Congo, ubu bameze nk’inyamaswa zitwa ifumberi [antiloppes] ziribwa n’inyamaswa zose z’inkazi. Iyo zitariwe n’impyisi, ntizicika intare, cyangwa ingwe n’izindi….
Nk’uko mwahagurukiye gutabara ingagi ngo zidacika ku Isi, byaba byiza ko mubikorera n’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, kugira ngo batarimbuka kuri iyi Si ya Rurema, ubwoko bwabo bugasibangana. Abo bana b’Afurika bicwa n’abanyafurika basangiye uruhu n’ururimi, bafatanije n’Abanyaburayi, be gukomeza kuvutswa ubuzima bwabo bazira ubusa.
Mu by’ukuri, mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda, ho imigambi yo kwica no kubiba amacakubiri byo byarananiranye kubera ubuyobozi bwaho bwiza. Natwe byari bikwiriye kutubera urugero hano i wacu. Iyo mu Rwanda, nta uyobewe ko byagezweho bitewe n’ubuyobozi bwa Perezida wabo Paul Kagame, bwahagaritse iyo migambi mibisha ya bo Bafaransa, bari bafatanije n’Ababirigi.
Nta uyobewe ko ari yo mpamvu hahora hasohoka ibyegereranyo bivuga nabi u Rwanda, kugira ngo bajijishe amwe mu mahanga, kugira ngo ntamenye ibikorerwa muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse n’iy’Amajyepfo. None imigambi yabananiye mu Rwanda, bayikomereje mu burasirazuba bwa Congo.
Ese abantu bamaze iminsi bapfira ku butaka bw’igihugu cy’abaturanyi [Rwanda], bazira ibitero biturutse i wacu muri Congo, abagabye ibitero bamwe barapfa, abandi bafatwa bunyago [matekwa] s’ibyo gusa ahubwo banasanganwe amakarita ya Congo.
Ko ntigeze numva “Amnistie Internationale”, ikora icyegeranyo cyangwa ngo ibisakuze ku ma radiyo, ibinyamakuru na televisiyo mpuzamahanga habuze iki? Ese mwahaye Congo, uburenganzira bwo kugaba ibitero mu Rwanda?
Ese muri abo urukiko CPI rusohorera “mandat d’arrêt international”, hari abo biba bireba abandi bakaba indahangarwa?
Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru, ubwicanyi n’itotezwa ryakorewe Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, cyane cyane imiryango y’Abatutsi rirarenze.
Mushatse kumenya ubuhamya bwabyo, mwakohereza impuguke mu nkambi ziri mu Rwanda, mu Burundi na Uganda, cyangwa namwe muzigireyo muzabona ukuri kwabyo.
Abagize M23 bararwanira uburenganzira bw’imiryango yabo
Hose huzuyemo Abatutsi n’abandi bake batari bo kubera gushakana n’imiryango yabo, no kudashaka kwica bene wabo basangiye igihugu, n’ubwo bwose badahuje ubwoko. Aba niba bandi batemeye gushyira mu bikorwa imigambi ya Leta ya Congo, yo kwica abaturage bayo babaziza ko bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Ikibabaje ni ukuntu abo bari mu nkambi basangiye ibibazo by’intambara, ariko ugasanga ihohoterwa rijonjora umuryango umwe, risiga undi.
Nyakubahwa Munyamabanaga Mukuru, abo basirikare bavugwa ko bigometse, ababyeyi bavangurwa mu bandi bakongomani bavukana, bakicwa, bagakubitwa, bakanyagwa imitungo, babohereza mu Rwanda ku ngufu bikorwa n’abasirikare bagenzi babo, bo mu yandi moko bahuje umwuga.
Nyamara badahuje umugambi, babibwira Perezida Kabila, cyangwa Guverinoma ayoboye ntihagire igikorwa, mwumva babigenza gute mu rwego rwo kurengera imiryango yabo?

Abo basirikare batotezwa bo ni miryango yabo, babura gute kwivumbura koko?
Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru, ikibazo nyamukuru M23 ipfa na Leta ya Kabila ni icyo nta kindi. Nicyo gituma abasirikare bayo, banga no kwimurirwa mu bindi bice, kubera kurengera imiryango yabo iri mu kaga, yicwa abagore bagafatwa ku ngufu.
Ibyo nta uyobewe ko bikorwa n’ingabo za Leta, zifatanije n’inyeshyamba za FDLR. Ibyo mbifitiye gihamya, kuko mbyibonera n’amaso yanjye, atari inkuru mbarirano.
Ikindi ni uko Leta ya Kabila, ifite umugambi wo gutatanya abasirikare b’Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bakoherezwa mu bindi bice bya kure kugira ngo imbaraga zabo zitatane, ku buryo badashobora gutabara imiryango yabo igihe bibaye ngombwa. Imiryango yabo kandi igomba kurengerwa n’abana n’abuzukuru bayo.
Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru, ngibyo ibiranga Leta ya Congo, mwebwe nk’abayobozi bakuru bo ku rwego rw’Isi mutazi, ibanga rizwi gusa na bimwe mu bihugu by’i Burayi, bifatanije na Leta ya Congo na FDLR.
Ibyo bihugu kubera inyungu zabyo bifite muri iki gihugu cyacu, kimaze kuba isibaniro ry’intambara z’urudaca, byigira nkaho bitazi ibibera mu gihugu cyacu.
Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru, urasabwa gutabara byihuse utitaye ku babeshyi, bafite inyungu zihishe muri iyi ntambara, amazi atarenga inkombe.
Ibi ndabivuga kuko ubwoko bw’Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, aho batuye, aho bahungiye hose, ririya hohoterwa rikomeza kubakorerwa. Loni itari MONUSCO, ntikwiriye kuba igikoresho cya Congo, ngo ikore ibyo isabwa na Perezida Kabila.
Mu rwego rwo kuvugurura “brigades” za gisirikare zahindutse ibikoresho bya Kabila. Mwahindura abasirikare mukazana abandi, wenda abo bagira icyo bakora kizima. Ibyo bizaterwa namwe, biturutse ku ngamba mwafata nk’umuntu w’inyangamugayo.
Ikindi ni uko abaturiye ibihugu by’ibiyaga bigari, bazi neza ikibazo cyo muri Congo, bagira uruhare mu icyemurwa ryacyo. Nk’uko u Rwanda rubikora iyo rwohereza ingabo muri Sudani, cyangwa uko Uganda n’u Burundi buzohereza muri Somaliya. Naho ubundi ingabo za MONUSCO, zo zishishikajwe no kwishakira amabuye y’agaciro muri Congo, aho kugarura amahoro.
Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru wa Loni, mugire amahoro y’Imana, umutimana w’ubushishozi n’ubutabazi.
Icyitonderwa : Ndasaba abasomyi biyi nkuru, ko buri wese uzi amateka y’ibibera muri Congo, nawe yatanga umusanzu we. Uyazi ntayihererane ngo atekereze ko bizavugwa n’undi, nyama umusanzu wa buri wese ukenewe.
Twe turabizi nitwe tugomba gufata iya mbere kubishyira ahagaragara, aho kubivugirwa n’abatabizi, batabibayemo babifitemo inyungu za politiki, kandi batabirimo, nk’uko twe tubizi tunabirimo.
Mu nimero yacu y’ubutaha tuzabagezaho[igice cya III] ibaruwa ya KSN Jean Marie Vianney, yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Ubumwe bwa Afurika AU [African Union], igaragaza ibibazo by’intambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa. Mwatwandikira ku rubuga rwa internet: umwezi@gmail.

Byakiriwe na
Abdou Nyampeta

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Scroll To Top