Amakuru mashya
You are here: Home / Amakuru agezweho (page 34)

Category Archives: Amakuru agezweho

Congo-Kinshasa :VSV na Asadho bishyigikiye ishyirwaho ry’urukiko rwihariye

Bibuka ababo

Umuryango VSV (La Voix des sans Voix) bivuga “Ijwi ry’abatagira ijwi” n’ishyirahamwe nyafurika rirengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu Asadho (Association Africaine de Défense des Droits de l’Homme), bishimiye igitekerezo cyatanzwe na Leta z’unze ubumwe z’Amerika cyo gushyiraho urukiko rwihariye rwo kuburanisha bakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru dukesha Radio Okapi, avuga ko igitekerezo cy’Amerika cyatangajwe ... Read More »

Burundi : Abantu 51 bapfuye bazize ibiza

Burundi

Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere taliki ya 10 Gashyantare 2014, imvura ikaze yaguye mu mujyi wa Bujunbura, umurwa mukuru w’u Burundi, ihitana abantu bagera kuri 51, bazize kugwirwa n’amazu. Nk’uko bitangazwa n’abayobozi bibanze, bavuga ko icyo kiza ari kimwe  mu bikomeye bibaye muri icyo gihugu mu myaka myinshi ishize. Babarura amazu agera ku 100 yasenyutse, n’abantu bagera ... Read More »

Centrafrique: Umudepite yarashwe n’abantu bitwaje intwaro

2 Bangui

Ku gicamunsi cyo ku  cyumweru taliki ya 9 Gashyantare 2014, Jean-Emmanuel Ndjaraoua,  umwe mu bagize Inteko Nshingamategeko iriho by’ agateganyo muri Centrafrique yishwe n’ agatsiko k’ abantu bataramenyekana, kamutsinze mu nzira rwagati mu mujyi wa Bangui, umurwa mukuru wa Centra frique, nk’uko bitangazwa n’Impuzamashyirahamwe arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri icyo gihugu. Ababibonye, bari mu muryango wa nyakwigemndera, batangaza ko nyakwigendera yari ... Read More »

Urugerero rufitiye igihugu akamaro kanini

Boniface

Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye nyuma yo gutozwa mu Itorero ry’Igihugu, batumwa ku Urugerero, muri gahunda zitandukanye zigamije kuzamura imibanire, imibereho myiza y’abaturage n’itrambere ry’igihugu. Aha rero niho habonekera akamaro k’Urugerero kuko n’abaturage bafatira urugero kuri izontore bakiteza imbere. Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Bwana Boniface Rucagu, iyo Intore zimaze gutozwa imico myiza, gukunda igihugu no kugikorera ibikorwa bikizamura, zimaze kandi ... Read More »

La Haye: Jenerali Bosco Ntaganda arongera kugezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa mbere

Gen. Bosco Ntaganda

Kuri uyu wa mbere, taliki ya 10 Gashyantare 2014, Jenerali Bosco Ntaganda wahoze ari umuyobozi mu mutwe wa M23, arongera kugezwa imbere y’Urukiko Mpuzamahanaga Mpanabyaha rw’i  L Haye mu Buholandi,  rumukurikiranyeho ibyaha by’ibasiye inyokomuntu, kugira ngo amenyeshwe niba agomba kuburanishwa ku byaha aregwa byo gufata abagore ku ngufu, ubwicanyi n’ubusahuzi byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko tubikesha ibitangazamakuru ... Read More »

Imvano y’amakimbirane ya Kagame na Rujugiro

Rujugiro

Ukuri kuri he? Ubu amakuru ari mu itangazamakuru no ku mbuga za internet, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ni ikibazo cy’umuherwe AyabatwaTribert Rujugiro na Leta y’u Rwanda, aho imitungo ye ubu icungwa na Komisiyo ishinzwe gucunga imitungo idafite  bene yo.    Iki kibazo cyavuzweho byinshi, bamwe bati ni Leta ya Kigali ishaka guhuguza umuherwe Rujugiro imitungo ye, abandi ... Read More »

Urupfu rwa Col. Karegeya ruragenda ruhindura isura

kreg

Mu gihe abo muri RNC bamaze kugereka urupfu rw’umuyobozi wabo kuri Leta ya Kigali, dore ko  kubera ibikorwa bya Karegeya kuri Leta y’u Rwanda, amagambo akomeza gufatanya na FDLR uwo ari we wese wamuhitana nta wundi wabyitirirwa, uretse ya Leta ya Kigali. Karegeya akimara gupfa, anigiwe muri Hoteli, uwabitangaje bwa mbere ni Gen. Kayumba Nyamwasa bafatanyije kuyobora ishyaka. Yatangaje ko ... Read More »

Kigali: IGP Gasana asaba abapolisi kurushaho kuzuza inshingano zabo

Gasana

Ibi IGP Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ku cyumweru taliki ya 2 Gashyantare 2014, yabisabye abapolisi bakorera mu mujyi wa Kigali gukomeza kurushaho kubungabunga umutekano n’ iterambere ry’ u Rwanda n’ abanyarwanda. Ibi uyu muyobozi abikoze nyuma y’uko hasojwe umwaka wa 2013, hatangiye uwa 2014. Bateraniye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, mu Karere ka ... Read More »

Congo-Kinshasa:Iseswa rya FDLR rizafasha igaruka ry’amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari-Lambert Mende

Un soldat Rebel de FDLR à l’Est de la RDC le 06/02/2009. Radio Okapi.net

Ibi n’ibyatangajwe ku cyumweru, taliki ya 2 Gashyantare 2014, na Lembert Mende, Umuvugizi wa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko ku italiki ya 30 Ukuboza 2014, Irategeka Wilson, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FDLR, atangarije Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI (Radio France Internationale) ko FDLR yiyemeje gushyira intwaro hasi. Inyeshyamba za FDLR  zirwanya Ubutegetsi bw’i Kigali, ziri ku butaka bwa ... Read More »

Paris: Capt.Pascal Simbikangwa azitaba urukiko kuwa 4 Gashyantare 2014

Simbikangwa

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo mu Bufaransa, avuga ko kuwa kabiri, taliki ya 4 Gashyantare 2014, Urukiko rw’u Bufaransa rukorera i Paris (Cour d’Assise de Paris), ruzatangira kuburanisha urubanza rwa Capt.Pascal Simbikangwa, Umunyarwanda ukurikiranyweho icyaha cya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe mu 1994 mu Rwanda. Capt.Pascal Simbikangwa, wahoze ayobora ibiro by’iperereza ku butegetsi bwa Habyalimana Yunenali, wahoze ari Perezida ... Read More »

Scroll To Top