Amakuru mashya
You are here: Home / Amakuru agezweho (page 30)

Category Archives: Amakuru agezweho

Dr Asiimwe Anita yagiriwe ikizere n’ikigega cy’Isi

Dr Asiimwe Anita

Dr Assiimwe Anita, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’Ubuvuzi bw’ibanze , yatorewe kungiriza Umuyobozi  Mukuru wa Komite ishinzwe kugenzura ibikorwa by’ishoramari n’ingaruka bigira ku buzima bwa muntu, nk’uko amakuru atugeraho abitangaza Komite atorewe ibarizwa mu kigega cy’Isi Global Fund, aho azamara kuri uwo mwanya imyaka ibiri akaba yungirije  David Stevenson. Dr Asiimwe, atangaza ko azaharanira  gukorera ... Read More »

Ruhago : Undi rutahizamu w’ukwezi muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yamenyekanye

Umupira mu nshundura

Ali Moussa, umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Kiyovu Sport (Médiateur), niwe wegukanye agahigo ko kuba rutahizamu w’ukwezi muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wo mu mwaka wa 2013, afite ibitego 3. Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 12 Ugushyingo 2013, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku bufatanye n’ikinyamakuru Umwezi Group Consult, barashyikira  Ali  Moussa  igihembo kingana n’amafaranga y’u Rwanda ... Read More »

Congo-Kinshasa : Amasezerano y’amahoro hagati ya Leta na M23 ntiyashyizweho umukono

Intumwa za Leta i Kampla

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari mu mishyikirno na M23 i Kampala muri Uganda, kuwa mbere, tariki ya 11 Ugushyingo 2013, ntibashoboye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro yagombaga gusoza imishyikirano hgati ya Leta n’inyeshyamba za M23. Amakuru dukesha Radio Okapi, avuga ko intumwa za Leta ya Congo zari i Entebbe ku cyicaro cy’aho Kaguta Yoweri Museveni, ... Read More »

Congo-Kinshasa : Byibura imitwe 7 y’inyeshyamba irwanira mu gace ka Rutshuru

RDC Carte

Imitwe 7 y’inyeshyamba zigizwe n’abenegihugu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’iyo mu bindi bihugu, ikomeje guteza umutekano muke mu karere ka Rutshuru mu Ntara ya kivu y’Amajyaruguru, nk’uko bitangazwa na Radio Okapi ya Loni ikorera muri Congo.  Iyi mitwe iri mu birindiro byahoze ari ibya M23 nyuma y’uko ishyiriye hasi intwaro. Iyo mitwe igizwe ahanini n’abarwanyi ba ... Read More »

U Bufaransa : Abaregera indishyi z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barinubira ugutinda gucira imanza Munyeshyaka na Bucyibaruta

Ikirango cya TPIR

Abaregera indishyi z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bari mu gihugu cy’u Bufaransa, barinubira ugutinda  gucira imanza Padiri  Wencelas Munyeshyaka  na Laurent Bucyibaruta wahoze ari perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya jenoside, nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru Hirondelle. Aba bagabo bombi, baregwa kugira uruhare muri jenoside, dosiye yabo Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda TPIR rwayigejeje ku ... Read More »

Kampala: Hateganijwe ishyirwa umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya Leta ya Congo-Kinshasa na M23

Mary Robinson

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 11 Ugushyingo 2013, i Kampala muri Uganda, hateganijwe ko hashyirwa umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23, nk’uko bitangazwa  na Mary Robisnon, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Koffi Annan yoherejwe mu karere k’ibiyaga bigari. Mary Robinson, atangaza ko  amasezerano ari businywe akubiyemo ibice 3 ngenderwaho ... Read More »

Kigali: Gusobanurira ba Rwiyemezamirimo visa imwe ntibyabanyuze

Ikirangantego cya EAC

Kuri uyu wa kane tariki ya 07 Ugushyingo 2013  Minisiteri ishinzwe ibikorwa byo mu Muryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba  EAC (East African Community) yakoresheje amahugurwa kuri ba rwiyemezamirimo bafitea mahoteli  n’ ubucyerarugendo, basobanurirwa kuri visa  imwe,  uko izakoreshwa  muri kano karere  u  Rwanda ruherereyemo . Mutabazi Jervais , Umuyobozi Mukuru wa Gerry Tours Safari yatangarije itangazamakuru ko aya mahugurwa ... Read More »

Umujyi wa Kigali wimukiye he

fidele

Aya ni amagambo asekeje arimo n’ukuri twasanganye umusaza Mbarubukeye Yosefu ukomoka i Nyabihu, aho yari ahagaze imbere yahahoze hakorera KIAKA mu mujyi wa Kigali yishingikirije akabando. Mu minsi mike ishize nibwo uwo musaza twakubitaniye muri ako gace bigaragara ko ananiwe cyane, ariko afite agahinda kenshi atewe no kubona aho yabonaga amazu ubucuruzi buhinda, hasigaye ngo harabaye amatongo. Mbarubukeye yageze muri ... Read More »

Akayira nyabagendwa gateje ibibazo hagati y’Abayobozi na rubanda

mukasonga solange

Abayobozi bavugirijwe induru basubirayo batarangije ikibazo Abaturage batuye mu mudugudu w’Akatabaro bakomeje kwijujuta kubwo gufungirwa inzira n’umuturage Basita Christophe, aho yimuye imbago ahari inzira arayisiba, ahubwo asatira uruzitiro rwa Rurangwa Justin. Ibi bigaragazwa na raporo ku kibazo cya Basita Christophe, yakozwe n’ubuyobozi bw’umudugudu Barore Alexis, iyi nama yabaye nyuma y’umuganda wabaye tariki ya 29 Kanama 2013, iyobowe n’umuyobozi w’Akagali ka ... Read More »

Kimisagara : Imihigo ifite ibyo yahinduye iterambere ry’abaturage

45

Umurenge wa Kimisagara, n’u mwe mu mirenge igize Akarere ka Nyarugenge, benshi mu  baturage bawutuye  uretse abakozi ba Leta n’ibigo byigenga, batunzwe no gukora imirimo itandukanye. Benshi bubahiriza gahunda za Leta ari nayo mpamvu uwo murenge ukunze kuza  mu myanya ya mbere mu mihigo y’akarere ka Nyarugenge. Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’umurenge wa Kimisagara, Ndayisenga JMV, avuga ko imihigo ifite ibyo yahinduye ... Read More »

Scroll To Top