Amakuru mashya
You are here: Home / Amakuru agezweho (page 20)

Category Archives: Amakuru agezweho

Nairobi: Perezida Kagame yitabiriye inama ya 5 ku iterambere

P Kagam

I Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa gatanu, taliki ta 2 Gicurasi 2014, hatangiye inama  ya 5 yiga ku mushinga w’ iterambere rishingiye ku muhora wa ruguru yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu baganira ku ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga. Amakuru aturuka i Nairobi, avuga ko Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama, ari Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Perezida Uhuru Kenyata wa Kenya, Perezida ... Read More »

Gatsibo: Kugaragaza ibimaze kugerwaho ni intego y’Akarere

Ruboneza Ambroise

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Ruboneza Ambroise Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri 28 Mata 2014 mu kiganiro n’abanyamakuru bamaze kwerekwa  ibyo Akarere kamaze kugeraho, birimo inganda, amahoteli, ubuhinzi n’ubuworozi nk’uruganda. Mu byasuwe na none hari nk’umuceri rwa Ndatemwa, imirima y’intoki za kijyambere imihanda iri gutunganywa, ibigo by’uburezi, ibitaro n’amavuriro n’ibindi. Ruboneza agira ati”Akarere ka Gatsibo, kugaragariza ... Read More »

Arusha : EAC yateshye ku mugaragaro ishusho cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi

EAC

Ku italiki ya 30 Mata 2014 i Arusha muri Tanzaniya, abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba EAC  (East African Community), batashye ku mugaragaro ishusho ryubakishijwe amabuye nk’ikimenyetso cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru Hirondelle, avuga ko ibi bibaye mu gihe abo bayobozi bari bitabiriye inama idasanzwe ya EAC yareberaga hamwe ... Read More »

Kigali: Ku Muhima yapfiriye umusore azize gukubitwa

Croix

Mu gitondo cyo kuwa 1 taliki ya 1 Gicurasi 2014, hafi y’akabari Next Club, mu Kagari ka Kabasengerezi, mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Umujyi wa Kigali, hatahuwe umurambo wa Ndatimana umusore w’imyaka 31 y’amavuko. Amakuru atugeraho yemeza ko nyakwigendera  yazize gukubitwa n’umwe mubo bari kumwe banywa inzoga, wamukubise akagwa hasi agahita apfa. Mbere y’uko ibyo biba ... Read More »

Ubutumwa bw’ikinyamakuru Umwezi bwo kwibuka ku nshuro ya 20

Logo CNLG

Nibyo imyaka 20 irashize, ubu abanyarwanda b’umutima, baba abiciwe; abarebereye ubwicanyi n’abicanyi, ubu bose barrafatanya kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ariko intumva, abamenyereye kumena amaraso baracyakubita agatokim ku kandi. Iyi jenoside yakorewe Abatutsi yo mu mwaka wa 1994, niyo yihuse kurusha izindi, niyo yaranzwe n’ibikorwa biteye isoni, byuzuyemo iyicwa rubozo, ritigeze ribaho mu mateka y’isi. Iyi jenosde yakorewe ... Read More »

Kigali: Nyina wa Kizito Mihigo mu bitaro

Mihigo 1

Ilibagiza Placidie  nyina w’umuhanzi  Kizito Mihigo , mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu taliki ya 30 Mata 2014, arabarizwa mu bitaro byitiriwe umwami Faical bitewe n’ ibyabaye k’ umungu we. Ilibagiza yahuye n’ ihungabana ridasanzwe bituma ashyirwa mu bitaro aho akomeje gukurikiranwa n’ abaganga b’inzobere. Ubuzima bw’ uyu mubyeyi bwatangiye kuzahara ubwo yumvaga  ko umwana we yaburiwe irengero. Amaze kuboneka ... Read More »

Callixte Nzabonimana yasabye abacamanza kurekurwa

Callixte Nzabonimana

Kuwa 29 Mata 2014, Callixte Nzabonimana  wahoze ari Minisitiri w’urubyiruko ku butegetsi bw’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Yevenali Habyarimana, wakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda TPIR (Tribunal Pénal  International pour le Rwanda), kubera icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye abacamanza b’urukiko rwubujurire ko bwamurenganura bukamurekura. Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru  Hirondelle, avuga ko Callixte Nzabonimana , ... Read More »

Abagore bahawe uburenganzira busesuye mu nzego zose z’imiyoborere mu Rwanda-Jeanette Kagame

Kagame Jeanette

Ibi ni bimwe mu byatangajwe kuwa mbere, taliki ya 28 Mata 2014 na Jeanette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame,atangiza inama y’iminsi itatu ku burenganzira bw’umugore, kurwanya ubukene, ubwisanzure ku mitungo nk’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Jeannette Kagame, atangaza ko mu Rwanda abagore bahawe uburenganzira busesuye mu nzego zose z’imiyoborere n’imibereho rusange mu gihugu. Iyi nama yateguwe na Kaminuza ya ... Read More »

Congo-Kishasa : 74 baguye mu mpanuka ya gari ya moshi

Train

Abamaze kumenyekana kugeza ubu ni abantu 74 baguye mu mpanuka ya gari ya moshi yabaye ku wa kabiri i Lubumbashi mui majyepfo ashyira iburasirazuba bwa Congo Kinshasa. Amakuiru dukesha afriquinfos.fr. Félix Kabange Mukwapa, Minisitiri w’Ubuzima wa Congo, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa AFP (Agence France Presse), yagize ati : « ku cyumweru twabashikje kubara imirambo igera kuri 74, baguye mu mpanuka. Abantu ... Read More »

CEPGL igiye gutegura inama yo kwiga ikibazo cya visa yakwa Abanyarwanda bajya muri Congo

CEPGL

Nyuma yuko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka i Bukavu mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa zitangiye kwishyuza viza Abanyarwanda bajya muri uyu mujyi, umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) urategura inama yo kwiga kuri icyo kibazo. Abanyarwanda bajya  i Bukavu, bamwe niho biga, abandi bahakorera ubucuruzi. Liliane Gashumba, Umuyobozi wungirije wa CEPGL,  avuga ko bari basanzwe bategura inama y’abaminisitiri igomba kuba mu ... Read More »

Scroll To Top